Urukiko rwo muri Kenya rwanze ko ukekwaho uruhare muri Jenoside yoherezwa mu Rwanda
Yanditswe: Tuesday 14, Oct 2025
Urukiko Rukuru rwa Nairobi muri Kenya rwatesheje agaciro umwanzuro wambura Ntarwanda Célestin icyemezo cy’ubuhunzi, wari gutuma yoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranyweho uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri Mata 2015, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwashyikirirje Leta ya Kenya impapuro zo guta muri yombi Ntarwanda, bugaragaza ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Ruhengeri mu gihe cya jenoside.
Ntarwanda wamenyekanye na none nka Nsengimana Edouard, ashinjwa kugira uruhare bwicanyi bwakorewe Abatutsi 300 mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri muri Mata 1994 no gukura mu bitaro bya Ruhengeri Abatutsi 10 bari barokotse ubwo bwicanyi.
Mu 2017, urwego rwa Kenya rushinzwe ubujurire ku buhunzi, RAB, rwambuye Ntarwanda sitati y’ubuhunzi yari yarahawe mu 2008 nyuma yo gusuzuma ubusabe bwatanzwe na Komiseri ushinzwe ibibazo by’impunzi.
Komiseri ushinzwe impunzi muri Kenya yagaragazaga ko Ntarwanda yabeshye kandi ahisha amakuru y’ingenzi amwerekeyeho ubwo yasabaga guhabwa sitati y’ubuhunzi.
Ntarwanda yajuriye muri uru rwego, agaragaza ko umwanzuro rwafashe mu 2017 utashingiye ku mategeko. Ariko ubujurire bwe bwatewe utwatsi tariki ya 21 Gicurasi 2021.
Ntarwanda yajuririye mu rukiko, agaragaza ko RAB yakoresheje nabi itegeko kuko yagombaga gushingira ku bimenyetso bikomeye bigaragaza niba koko ashobora kuba yaragize uruhare muri jenoside, bityo ko uburenganzira bwe butubahirijwe.
Tariki ya 8 Ukwakira 2025, Urukiko Rukuru rwa Nairobi rwemeje ko koko mu gufata umwanzuro, RAB yari kubanza kugenzura niba hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza niba Ntarwanda ashobora kuba yarakoze ibyaha.
Uru rukiko rwagaragaje kandi ko RAB yishe itegeko ubwo mu bagize Inteko yayo yafashe umwanzuro yashyiragamo babiri batigeze bakurikira urubanza, bityo ko wateshejwe agaciro kandi ko Ntarwanda agomba gusubizwa sitati y’ubuhunzi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *