Imbaga y’abantu bateraniye imbere y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Irlande mu Murwa mukuru wa Dublin, bigaragambya basaba ubutabera nyuma y’urupfu rwa Yves Sakila, umugabo wakomokaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Sakila yapfuye amaze gufatwa n’abashinzwe umutekano hanze y’iduka rikomeye i Dublin ibicuruzwa rizwi nka Arnotts.
Uyu mugabo yapfuye tariki ya 15 Gicurasi 2026 nyuma yo gufatwa akekwaho kwiba muri iryo duka riherereye mu muhanda ukorerwamo ubucuruzi bwinshi mu mujyi wa Dublin.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abagabo batanu bamufashe bamuryamisha hasi mu gihe cy’iminota hafi itanu, bamwe bamutsikamira ku mutwe no mu ijosi, ibintu byakuruye uburakari bukomeye mu gihugu hose.
Abigaragambya bavuga amagambo asaba ubutabera, bagira bati “Ubutabera kuri Yves” kandi ngo “Nta guhisha ukuri, nta gutinza iperereza."
Hari abafataga ibyapa byanditseho amagambo agaragaza ko ubuzima bwe bwari bufite agaciro ndetse banibutsa ubutumwa bwa “Black Lives Matter”, bwamamajwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’urupfu rw’umwirabura witwaga George Floyd mu 2020.
Ibi byatumye benshi bagereranya urupfu rwa Sakila n’urwa Floyd wapfuye umupolisi amutsikamiye ku ijosi mu gihe kirekire ubwo yafatwaga.
Abaturage bakoze imyigaragambyo ikomeye kubera urupfu rw’umunye-Congo
Laure Zoya, Visi perezida w’umuryango w’Abanye-Congo baba muri Ireland, yavuze ko Abanye-Congo batuye muri icyo gihugu batangiye kugira ubwoba ndetse bumva batagitekanye.
Minisitiri w’Intebe wa Irlande, Micheál Martin, yavuze ko hakenewe iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwa Sakila.
Polisi yavuze ko iri gukusanya amashusho yafashwe na camera zo ku muhanda ndetse n’ayakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe ibisubizo by’isuzuma ry’umurambo bitaratangazwa.
Iyi nkuru yakomeje gukurura impaka muri Irlande zijyanye n’irondaruhu, gukoresha imbaraga z’umurengera kw’abashinzwe umutekano n’uko abirabura bafashwe muri sosiyete.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *