Kaminuza ya Shanghai Jiaotong yo mu Bushinwa yatangaje ko yatangiye iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu wapfiriye mu igerageza ryo kumuvura hakoreshejwe ikoranabuhanga rihindura uturemangingo ndangasano (gene editing).
Ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwavuze ko hashyizweho itsinda ryihariye rizasesengura uko ubu bushakashatsi bwakozwe mu Bitaro bya Xinhua, ndetse hakanasuzumwa inyandiko zose za siyansi zifitanye isano n’ubwo buryo bwakoreshejwe.
Iyi nkuru yakomeje gukurura impaka ku mutekano w’igerageza ryo kuvura hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho, ndetse n’iyubahirizwa ry’amahame agenga ubushakashatsi bukorerwa ku bantu.
Nk’uko CNN yabitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 31 Nyakanga 2026, ababyeyi b’uyu mwana bavuga ko bishyuye amafaranga agera ku bihumbi 860 by’amadolari ya Amerika kugira ngo umwana wabo yitabire ubu buryo bushya bwo kuvurwa. Bari bizeye ko bwari kumufasha gukosora uburwayi bw’inkomoko bwatumaga adakura neza.
Icyakora, abo babyeyi bavuga ko mbere yo kwemera iri gerageza batigeze basobanurirwa ko rishobora kugira ingaruka zikomeye zirimo no gutuma umwana apfa. Bavuga ko icyabashishikarije kubyemera ari icyizere cyo kubona umwana wabo abaho ubuzima bwiza.
Raporo yakozwe na komite ishinzwe imyitwarire mu bitaro bivugwa ko yagaragaje ko urupfu rw’umwana rwaturutse ku buryo bwo kuvura yakorewe. Nubwo bimeze bityo, iyo raporo ntiyahise ishyirwa ahagaragara, ibintu byatumye havuka ibibazo ku mucyo wakoreshejwe muri uru rubanza.
Abashakashatsi mu rwego rw’ubuvuzi basobanura ko ikoranabuhanga rihindura uturemangingo ndangasano rigamije gukosora uturemangingo twangiritse dutera indwara zimwe na zimwe z’inkomoko. Bongeraho ko ritandukanye no guhindura uturemangingo tw’urusoro rw’umuntu, kuko impinduka rikora zidakomeza ku bazavuka mu bisekuru bizakurikiraho.
Ibi byongeye kwibutsa benshi ikibazo cyabaye mu mwaka wa 2018, ubwo umuhanga w’Umunyabushinwa He Jiankui yatangazaga ko hari abana bavutse nyuma yo guhindurirwa uturemangingo bakiri mu nda, ibintu byateje impaka zikomeye ku rwego mpuzamahanga. Nyuma y’icyo gihe, Ubushinwa bwafashe ingamba zikomeye zo gukaza amategeko agenga ubu bushakashatsi.
Mu gihe iperereza rikomeje, benshi bategereje kureba niba ibyavuyemo bizagira uruhare mu kongera kunoza amategeko n’amabwiriza agenga ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rihindura uturemangingo ndangasano, haba mu Bushinwa no ku rwego mpuzamahanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *