skol

Ururimi rw’amarenga si inyunganizi ni uburenganzira bwa muntu, rukwiriye gushyirwa mu zemewe mu Rwanda - RNUD

Yanditswe: Friday 03, Oct 2025

featured-image

Ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda (RNUD) bifuza ko ururimi rw’amarenga rwashyirwa mu ndimi zemewe mu Rwanda kimwe n’ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza n’igiswahili kuko kuba rufatwa nk’inyunganizi gusa bituma hari benshi badashishikarira kurwiga bikagora abarukoresha mu kwisanzura mu muryango nyarwanda.

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baganiriye n’ikinyamakuru UMURYANGO bavuga ko nubwo hari byinshi bimaze gukorwa mu gukuraho imbogamizi bajyaga bahura nazo harimo nko gushyirirwaho amashuri abafasha kwiga nabo, ariko hakiri izindi mbogamizi mu kubasha kwisanga mu muryango mugari w’abanyarwanda batazi uru rurimi rw’amarenga.

Ishimwe Divine, wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ku ishuri rya CJSM (Centre des Jeunes Sourds Muets) riherereye mu karere ka Huye, avuga ko mu myigire nta kibazo afitemo kuko kuri iri shuri bafite abarimu basobanukiwe ururimi rw’amarenga, ariko iyo bakeneye izindi serivise nko kwivuza cyangwa kujya guhaha ku isoko usanga abo bahasanga uru rurimi bataruzi bityo kubasha kwisabira izo serivise bikabagora.

Yagize ati: “nk’ubu iyo ngiye guhaha, nkasanga umucuruzi we atazi ururimi rw’amarenga usanga binsaba kwandika, kimwe n’iyo ngiye kwa muganga nabwo usanga bisaba kwandika rimwe na rimwe bikaba imbogamizi mu kubasha gusobanura igitekerezo cyanjye neza”.

Izi mbogamizi abakoresha ururimi rw’amarenga bagihura nazo, nizo ihuriro ry’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bashingiraho basaba ko ururimi rw’amarenga rwashyirwa mu ndimi zemewe mu Rwanda bityo bigatera umwete n’abantu badafite ubu bumuga bagakangukira kurwiga, bigakuraho imbogamizi abakoresha ururimi rw’amarenga bagihura nazo mu kubasha kwisanzura mu muryango nyarwanda.

Ubwo yifatanyaga n’abiga mu ishuri ryita ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (CJSM) riherereye mu karere ka Huye mu kwizihiza icyumweru cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’umunsi wahariwe ururimi rw’amarenga, Mutabazi Allan umuyobozi wa RNUD yavuze ko icyifuzo nyamukuru bafite ari uko ururimi rw’amarenga narwo rwashyirwa mu ndimi zemewe mu Rwanda, bityo abarukoresha bikaborohereza mu kubasha gusabana n’abandi.

Yagize ati: “Turasaba Leta ko yakwinjiza ururimi rw’amarenga mu ndimi zemewe mu Rwanda, ibi tubivugiye hano mu ishuri ryigisha ururimi rw’amarenga kuko bamwe mu bana bahiga ari bwo buryo bwonyine bafite bwo kuganira n’abandi, rero Leta ikwiriye gufata uru rurimi nk’ikinyarwanda, icyongereza, igifaransa n’igiswahili, narwo ikarwemeza bityo n’abana badafite ubumuga bwo kutavuga bakabasha kurwiga”

Allan avuga ko mu gihe ururimi rw’amarenga rutaharirwa gusa abantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, ari byo byaganisha ko gisubizo kirambye cyo kudaheza abakoresha ururimi rw’amarenga kuko mu muryango nyarwanda baba bakeneye gukorana n’abandi mu gusaba cyangwa gutanga serivise, bityo rero ururimi rw’amarenga rudakwiye guharirwa gusa abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Umuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda RNUD uvuga ko imibare ufite igaragaza ko mu Rwanda hari abantu barenga ibihumbi bine bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, hakaba n’amashuri agera ku munani hirya no hino mu gihugu afite ubushobozi bwo kwigisha mu rurimi rw’amarenga, bakifuza ko aya mashuri nayo yakongerwa ndetse Leta ikanihutira kwemeza inkoranyamagambo y’ururirmi rw’amarenga nayo ikomeje kunozwa kugira ngo ururimi rw’amarenga rube rwabasha kwigishwa mu mashuri yose.

Icyumweru cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cyashyizweho mu 1958 n’Umuryango Mpuzamahanga w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (World Federation of the Deaf). Kuva mu 2018, Umuryango w’Abibumbye washyizeho Umunsi Mpuzamahanga w’ururimi rw’amarenga ubusanzwe wizihizwa ku itariki ya 23 Nzeri buri mwaka, gusa uw’uyu mwaka mu Rwanda ukaba uzizihizwa ku itariki ya 3 Ukwakira mu nsanganyamatsiko igira “Nta buranganzira bwa muntu mu gihe ururimi rw’amarenga rudahawe uburenganzira”.

Abakoresha ururimi rw’amarenga na bo babasha gutanga ibitekerezo

Abiga muri CJSM Huye bizihije umunsi w’ururimi rw’amarenga n’icyumweru cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona

Nibagwire Nadia wize aha muri CJSM ubu akora muri ekitabu, nawe yari yaje kwifatanya na barumuna be

Umuyobozi wa CJSM na we ahamya ko ururimi rw’amarenga ruri mu zikoreshwa cyane muri iri shuri ari ururimi nk’izindi

Umuyobozi wa RNUD, Mutabazi Allan

Mutabazi yaganirije abiga muri CJSM mu rurimi rw’amarenga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa