Urwango Muhayimana ’afitiye Abatutsi’ rwamutandukanyije n’umugore
Yanditswe: Thursday 19, Feb 2026
Urubanza rw’Umunyarwanda Muhayimana Claude wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwafashe isura nshya mu rugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa, ubwo uwahoze ari umugore we w’isezerano yatangaga ubuhamya bumushinja.
Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko yahuye na Muhayimana bwa mbere mu 1986, nyuma barashakana byemewe n’amategeko, babyarana abana babiri ariko ko ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zatsindaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, uyu mugabo yahungiye muri Zaïre, umugore ajya i Cyangugu.
Ati “Yarahunze, mfata icyemezo cyo kutamukurikira. Nabonye nta mpamvu yo kumukurikira. FPR yari yahagaritse jenoside, nta muntu wicwaga icyo gihe…Ubwo Claude yagendaga, ntitwari twakagize abana babiri. Icyo gihe nari ntwite umwana wa kabiri.”
Yabwiye urukiko ko Muhayimana yagarutse mu Rwanda, ajya i Kigali, aho yavuye yongera guhunga. Yavuze ko mu kubaza abo mu muryango we impamvu yatumye ahunga, bamusobanuriye ko kubera ko yatwaye Interahamwe zajyaga kwica Abatutsi, yari afite ubwoba ko ashobora gufungwa.
Mu rugendo rw’ubuhunzi, Muhayimana yabaye muri Kenya. Uyu mugore yabwiye urukiko ko yamusanzeyo kugira ngo amusabe gutaha, amusubiza ko azataha mu gihe azaba yabonye amafaranga yashakaga. Ngo hashize iminsi mike, umugabo yaramuhamagaye, amubwira ko atagishaka kubana n’Umututsikazi.
Ati “Ntiyambwiye ko ateganya kujya mu Bufaransa, avuga ko igihe nikigera azataha mu Rwanda. Nyuma y’iminsi mike, yarampamagaye, arantuka, ambwira ko atakongera kubana n’Umututsikazi. Kuva uwo munsi, namubwiye ko ntazongera kumukunda, mpitamo kuba mu Rwanda.”
Uyu mugore yabwiye urukiko ko amagambo yabwiwe na Muhayimana agaragaza ko yangaga Abatutsi n’umutima we wose, ku buryo ngo ashobora kuba arusha urwango n’uwari Perezida w’ishyaka rya CDR, Bucyana Martin.
Yagize ati “Ni umuntu wanga Abatutsi n’umutima we wose. Ntekereza ko urwango afitiye Abatutsi ruruta urwa Bucyana...Ntitwareba ibiri mu mutima w’umuntu ariko nababwiye ko atagishaka kubana n’Umututsikazi. Ibyo ni byo yambwiye.”
Mu biruhuko by’amashuri mu 2005, abana babyaranye bagiye mu Bufaransa, babanje kunyura mu Bubiligi. Uyu mugore yasobanuye ko Muhayimana yari yabamusabye kugira ngo bamusure, amusezeranya ko basubira mu Rwanda kwiga ariko ko yabagumanye.
Yabwiye urukiko ko yagiye mu Bufaransa gucyura aba bana, ariko ubwo yageragayo Muhayimana amuhagamarira Polisi, ayibwira ko yoherejwe na Leta y’u Rwanda kugira ngo imugirire nabi, nyamara ibyo bitari ukuri.
Ati “Polisi yaramfashe, insubiza mu Rwanda. Ubwo nageraga i Kigali, nashatse umunyamategeko. Mbifashijwemo na Ambasade, umunyamategeko yaranyunganiye, ntsinda urubanza. Ariko umwanzuro wavugaga ko abana badasubira mu Rwanda kubera ko biyandikishije mu ishuri ryo mu Bufaransa. Umwanzuro wavugaga ko nemerewe kubasura gatatu mu mwaka.”
Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko nyuma y’aho Muhayimana ananiwe kwita kuri aba bana, mu 2007 yongeye kwitabaza urukiko rwo mu Bufaransa, rumuha uburenganzira bwo kubana na bo, akabitaho nk’umubyeyi wabo.
Nk’uko n’abatangabuhamya bamubanjirije babyemeje, uyu mugore yabwiye urukiko ko Muhayimana yatwaraga Interahamwe zabaga zigiye kwica Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kibuye, kandi ko yamwiboneye atwaye Toyota Hilux yajyagamo abantu bagera kuri 20.
Yasobanuye ko umunsi umwe yamubajije impamvu atwara abicanyi, Muhayimana ararakara. Ati “Ubwa mbere, yambwiye ko gutwara ari akazi ke, ararakara. Murumuna wanjye yansabye kumubaza ibibazo, ndeka kongera kumubaza.”
Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko kubera kuvuga ibyo yabonye, Muhayimana yatangiye kumwibasira, amushinja gutumwa na Leta y’u Rwanda kugira ngo amushinje ibyaha. Yagaragaje ko Muhayimana ari umuntu utavugisha ukuri.
Ati “Kubera iki ahakana ko yatwaye Interahamwe mu modoka kandi yarazitwaye, zikica ku manywa y’ihangu, aho kubikora zihishe nijoro? Nibaza iki kibazo kubera ko yigaragaza nk’inzirakarengane.”
Yakomeje ati “Ni we uzi impamvu ituma avuga ko nkorana na Leta y’i Kigali, avuga ko yanyohereje. Ibi ni ibinyoma kuko n’igihe twabanaga, hari ibyo yahishaga.”
Urubanza rw’ubujurire rwa Muhayimana rwatangiye tariki ya 3 Gashyantare. Ashaka ko urukiko rumuhanaguraho ibyaha yahamijwe mu 2021, birimo ubufatanyacyaha muri jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 14.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *