skol

USA: Dosiye y’urupfu rwa Martin Luther King yashyizwe hanze nyuma y’imyaka 57 yishwe

Yanditswe: Tuesday 22, Jul 2025

featured-image

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwashyize hanze dosiye igizwe na paji ibihumbi 240 zerekeye urupfu rwa Martin Luther King Jr., wamamaye mu rugamba rwo kurwanya ivangura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ku wa 21 Nyakanga 2025, ni bwo iyi dosiye yashyizwe ku rubuga rw’Ububiko bw’Igihugu (National Archives), bivugwa ko hari n’izindi paji zizakomeza gushyirwa ahagaragara.

Luther King yiciwe i Memphis muri leta ya Tennessee ku wa 4 Mata 1968. James Earl Ray, wari uzwiho gushyigikira ivangura, yemeye icyaha cyo kumwivugana ariko nyuma aza kukihakana. Yaje gupfira muri gereza mu 1998.

Umuyobozi w’Urwego rw’Iperereza muri Amerika, Tulsi Gabbard, yavuze ko ayo madosiye arimo inyandiko za FBI, amakuru ku bantu bashoboraga kuba bafitanye isano n’urupfu rwa King, inyandiko ku wafunganywe mbere na Ray, n’amakuru yakusanyijwe mu gihe Ray yari yarahungiye mu Bwongereza.

Bamwe mu bashakashatsi n’umuryango wa King ubwawo bemera ko urupfu rwe rushobora kuba rwaratewe n’amayeri y’inzego za leta, ndetse ko Ray ashobora kuba yaragizwe igitambo.

Abana ba King, Bernice King na Martin Luther King III, bahawe amahirwe yo kureba aya madosiye mbere y’uko ashyirwa ahagaragara, ariko bayamaganira kure, bavuga ko hari ibyo ashobora kubangamira ku Bigwi bya se.

Mu itangazo bashyize kuri X (Twitter), bavuze ko bashyigikiye ukuri n’amateka, ariko bamagana ko izina rya se ryakoreshwa nabi. Bavuze kandi ko bagiye gusuzuma ayo madosiye kugira ngo barebe niba koko Ray ari we wishe King nk’uko byavuzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa