skol
fortebet

USA: Impunzi y’Umukongomani yishwe irashwe

Yanditswe: Friday 09, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwo muri leta ya Michigan rwaciye urubanza rwaranzwe n’impaka ku mupolisi ushinjwa kwica impunzi y’umukongomani, Patrick Lyoya amurasiye mu mujyi wa Grand Rapids ubwo yari ahagaritswe na polisi ku itariki ya 4 Mata 2022.

Sponsored Ad

Patrick Lyoya, w’imyaka 26 yaje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2014 hamwe n’umuryango we baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bari bahunze intambara n’ibibazo by’umutekano. Nyuma y’imyaka itanu atuye muri Grand Rapids, Patrick yitabye Imana arashwe na Christopher Schurr, wari umupolisi w’umunyamwuga umaze imyaka irindwi mu kazi.

Amashusho yafashwe n’uducamera dutandukanye agaragaza Lyoya ahunga polisi, gusa aza gukubitwa amashanyarazi, mbere y’uko araswa ari hasi. Uwo mupolisi yavuze ko yatinye ko Lyoya ashobora kumukomeretsa cyangwa akamwica, bikaba ari byo byatumye amurasa.

Nyuma yo kuburana, abacamanza n’abaturage bananiwe kumvikana ku cyemezo cyo kumuhamya icyaha cyangwa kumuhanaguraho, bituma umucamanza atangaza ko urubanza rurimo impaka.

Umuryango wa Lyoya n’abamushyigikiye bavuga ko batazacika intege mu rugamba rwo gushaka ubutabera. Se wa Patrick, Peter Lyoya, yavuze ati: “Biratuvuna cyane. Ariko tuzakomeza kurwana kugeza ubwo tuzabona ubutabera kuri Patrick.”

Urupfu rwa Lyoya rwazamuye amarangamutima menshi muri rubanda, rukongera gutuma hibazwa ku mikorere ya polisi, cyane cyane ku buryo ifata abirabura n’abakomoka mu bindi bihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa