USA: Perezida Trump yaciye amarenga y’uko Microsoft ishobora kugura TikTok
Yanditswe: Tuesday 28, Jan 2025

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ikigo cy’ikoranabuhanga cya Microsoft kiri mu biganiro n’urubuga nkoranyambaga rwa TikTok, ku buryo hari icyizere cy’uko bashobora kumvikana TikTok ikagurwa.
Abanyamakuru babajije Perezida Trump niba Microsoft iri kwitegura kugura TikTok, arasubiza ati “yego, navuga ko bishoboka,” gusa nyuma yongeraho ko hari ibindi bigo bikomeye byifuza kugura uru rubuga.
Ubutegetsi bwa Amerika bumaze iminsi bugerageza ibishoboka ngo TikTok igurishe ibikorwa byayo muri Amerika mu nyungu z’umutekano w’igihugu ndetse Perezida Biden mbere y’uko ava ku butegetsi, yari yategetse ko niba ibikorwa bya TikTok bitaguzwe n’abenegihugu, uru rubuga nkoranyambaga rutazakomeza gukoreshwa muri Amerika.
Trump akijya ku butegetsi yahise asubika icyemezo gihagarika TikTok mu minsi 75 mu gihe hagishakishwa igisubizo cya nyuma, ndetse aherutse kwemeza ko mu minsi 30 azaba yabonye umuti w’ikibazo kuko ari kuvugana n’ibigo byinshi bishobora kuyigura.
BBC yanditse ko Microsoft itigeze yemeza aya makuru, na ho ubuyobozi bwa TikTok bwo bwatangaje ko hakiri igihe cyo kuvugana n’abashoramari benshi bifuza kuyegukana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *