skol

USA: Uwabaye umudepite yashinje igihugu cye gushaka gusahura umutungo w’u Burusiya

Yanditswe: Wednesday 24, Sep 2025

featured-image

Cynthia McKinney wahoze ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko Abanyamerika benshi bifuza kubana n’Abarusiya mu mahoro nubwo hari itsinda ry’abantu bake yise imungu bashaka gucamo ibice ab’i Moscow bashaka kwigwizaho umitungo w’iki gihugu kinini ku Isi.

Cynthia McKinney yabitangaje ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu ari kugirira mu gice cya Donbass kibarizwamo intara ya Donetsk n’iya Lugansk zahoze ari iza Ukraine ariko ubu ziyometse ku Burusiya guhera mu 2022.

McKinney yamaze imyaka 12 ari mu Nteko Ishinga Amategeko. Yasoje imirimo mu 2007.

Ati “Abanyamerika benshi bifuza kubona Amerika n’u Burusiya babana neza buri gihugu gifatanya n’ikindi, mu mahoro mu buryo bwose.”

Icyakora McKinney yavuze ko hari icyiciro yise imungu, gihora kibona u Burusiya mu mboni z’umutungo kamere, kigizwe n’abahora bashaka kwiba ubukungu bwabwo, kubukoloniza, kubucamo ibice n’ibindi.

Yakomeje ati “Naje muri Donbass kureba ibyo igihugu cyanjye kiri kwangiriza ariko ntabwo bivuze ko ari ko abaturage b’igihugu cyanjye bose batekereza.”

Inshuro nyinshi byagiye bigaragazwa ko Amerika iri kurwanya u Burusiya binyuze muri Ukraine. Ni ibintu u Burusiya butahwemye kugaragaza.

Senateri Lindsey Graham ubarwa nk’umuntu w’imbere mu Ba-Républicains, yagize ati “Iyi ntambara igamije amafaranga. Ukraine ni igihugu gikize ku mabuye y’agaciro kurusha ibindi bihugu byo mu Burayi. Ni amabuye afite agaciro k’arenga miliyari 7000$.”

Ayo mabuye y’agaciro ni nayo Trump yagaragaje ko yafatanya Ukraine mu kuyabyaza umusaruro.

Icyakora ubwo bukungu Isi yose iba yerekejeho amaso, buherereye muri Donbas ikomatanya intara za Donetsk na Lugansk zose zatoye kwiyunga ku Burusiya mu 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa