Tyler Robinson w’Imyaka 22 ucyekwaho kwica Charlie Kirk yafashwe nyuma y’uko umubyeyi we afatanyije n’inshuti ze bamujyanye ku biro bya Polisi.
Ibi byatangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa 12 Nzeri 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ko umwe mu bagize umuryango wa Robinson ari we wamutanze.
Ati “Nizeye ntashidikanya ko twafashe uwa nyawe, kuko umwe mu bagize umuryango we ni we wamutanze.”
Guverineri wa Leta ya Utah muri Amerika ari nayo Charlie yaguyemo, Spencer Cox, yasobanuriye itangazamakuru ko Robinson nyuma yo kwica Kirk yagiye akabiganiriza umwe mu bagize umuryango we.
Ati “ Umwe mu banyamuryango be yavuze ko yigeze kumwumva avuga ko Kirk agiye kuza muri UVU (Utah Valley University) ndetse yanamwumvise avuga ko ‘Kirk yuzuye urwango ndetse yigisha urwango.’"
Akomeza asobanura ko umwe mu babanaga na Robison ku ishuri nawe yavuze ko Robinson yari amaze igihe yarinjiye mu bijyanye na politiki cyane.
Charlie Kirk wari impirimbanyi y’ibitekerezo by’Aba-conservateur akanashyigikira ibitekerezo by’ishyaka ry’aba-Republicain by’umwihariko akaba n’inshuti magara ya Perezida Donald Trump, yarashwe ku wa 10 Nzeri 2025.
Ni mu gihe kandi Cox yatangaje ko uwarashe Charlie Kirk azasabirwa igihano cyo kwicwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *