skol
fortebet

UVIRA: Haravugwa ikindi gitero cy’abakomando kabuhariwe ba M23 cyashimuse Col 2 na Maj mu ngabo z’u Burundi

Yanditswe: Monday 17, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru agera kuri BWIZA aravuga ko mu cyumweru gishize, umutwe wa M23 wohereje abasirikare kabuhariwe (Abakomando) bawo bakinjira mu kigo cya gisirikare cy’ingabo z’u Burundi mu bice bya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bagatwaramo abasirikare bakuru batatu abandi bakicwa.

Sponsored Ad

Amakuru y’ibanze iki gitangazamakuru cyamenye, ni uko abakomando ba M23 binjiye mu kigo cya gisirikare kiri mu misozi ya Uvira, maze bica abasirikare bagera muri 20 hakoreshejwe amashoka n’izindi ntwaro gakondo.

Ni igitero cyasize ngo abo bakomando bafashe mpiri ba Ofisiye bakuru batatu bo mu ngabo z’u Burundi, barimo babiri bafite ipeti rya Colonel n’umwe wo ku rwego rwa Major.

Abasirikare b’Abarundi bari muri Uvira, bemereye BWIZA koko ko iriya Operasiyo yabaye.

Umwe muri bo utashatse ko imyirondoro ye itangazwa yagize ati: “Yego, iyo nkuru yarabaye, harimo n’abafashwe babona (ari bazima).”

Abasirikare b’Abarundi kandi bavuga ko bagenzi babo bishwe ari benshi, gusa umubare nyawo bakaba batarabasha kuwumenya bijyanye no kuba hari n’abatwawe bagapfira mu nzira.

U Burundi bufite muri Kivu y’Amajyepfo ingabo zibarirwa mu 10,000 zoherejweyo kurwana ku ruhande rw’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihanganye n’umutwe wa M23.

Kuva mu mpera za Mutarama uyu mutwe iragenzura ibice bitandukanye birimo imijyi ya Goma na Bukavu; ndetse imirwano hagati yawo n’uruhande rw’ingabo za Leta iracyakomeje.

Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa bivuga ko nko mu mirwano yabereye ahitwa Kaziba ku wa Mbere no ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, abasirikare bari hagati ya 20 na 25 biganjemo Abarundi baguye muri iyo mirwano.

Ni imirwano kandi yasize M23 ifashe mpiri Major Ndikumana Claude wo mu ngabo za FDNB.

BWIZA iracyakurikirana amakuru yisubiye kuri Operasiyo yakozwe na M23 ngo ibashe kumenya uko yagenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa