skol

Uvira: Imirwano ya FARDC na Wazalendo yapfiriyemo batandatu

Yanditswe: Wednesday 27, Aug 2025

featured-image

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo bahanganiye hafi y’umupaka wa Kavimvira uhuza iki gihugu n’u Burundi, batandatu bahasiga ubuzima.

Imirwano yatangiye mu gitondo cya tariki ya 25 Kanama 2025, ubwo Wazalendo yageragezaga kwima inzira abavaga mu Burundi, bajya gushyingura Colonel Gisore Patrick wayoboraga batayo y’ingabo za RDC, uherutse gupfira mu mpanuka y’indege hafi ya Kisangani.

Mu bo bivugwa ko bimwe inzira na Wazalendo harimo Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na Leta, Jean-Jacques Purusi, abasivili n’abasirikare bari baherekeje umurambo wa Col Gisore wavanwe i Bujumbura.

Nyuma y’aho batayo ya RDC izwi nka ‘Panther’ igenzura umupaka wa Kavimvira, irushije imbaraga Wazalendo, na bo ku wa 26 Kanama bayigabyeho igitero cyo kwihorera, bafite intego nyamukuru yo kugenzura uyu mupaka uherereye muri teritwari ya Uvira.

Amakuru aturuka muri Uvira avuga ko imirwano yatangiye mu rukerera, imara amasaha atandatu. Abaturage batuye mu duce twegereye umupaka bari bahiye ubwoba, bahagarika imirimo yabo.

Muri rusange, imirwano yapfiriyemo batandatu, abandi benshi barakomereka. Igisirikare cya RDC gihamya ko umusirikare wacyo umwe yapfuye, ku ruhande wa Wazalendo hapfa batanu.

Umuvugizi w’ingabo za RDC zikorera muri Kivu y’Amajyepfo, Lt Reagan Mbuyi Kalonji, yatangaje ko abarwanyi 14 ba Wazalendo bagerageje kwigomeka ku ngabo z’igihugu bafashwe, bashyikirizwa umuyobozi wabo.

Guverineri Purusi yagaragaje ko guhangana kwa Wazalendo na FARDC bisanzwe bikorana bishobora gufasha ihuriro AFC/M23 rigenzura umujyi wa Bukavu n’ibindi bice byinshi muri Kivu y’Amajyepfo. Yatumije inama y’igitaraganya ihuza impande zombi kugira ngo ziyunge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa