skol

Uvira: Umuturage yabwiye FARDC ko arambiwe ‘Repli Stratégique’ itagira iherezo

Yanditswe: Monday 26, Jan 2026

featured-image

Umubyeyi utuye mu Mujyi wa Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje we na bagenzi we barambiwe ‘Repli Stratégique’ y’ingabo z’iki gihugu.

Kuva mu Mujyi wa Bunagana mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ingabo zagiye zisubira inyuma mu gihe zari zihanganye n’abarwanyi ba M23, zisobanura ko zizabatungura, zikabambura ibice bafashe. Ni aho zahereye zibyita ‘Repli Stratégique’.

Mu nama yahuje abaturage bari muri Uvira n’abashinzwe umutekano ku wa 25 Mutarama 2026, uyu mubyeyi w’imyaka 56 witwa Christine, yabajije abasirikare niba bumva agahinda k’abantu bakomeje guhunga kubera imyitwariye y’ingabo z’igihugu.

Mu mvugo isanisha umwana n’iyi myitwarire, Christine yagize ati “Hari umwana wavukiye iriya Bunagana, akaza ahunga, akagera Goma, Bukavu, Kamanyola, akagera hano muri Uvira. Uwo mwana yitwa ‘Repli Stratégique’. Ese uwo mwana muramwumva?”

Uyu mubyeyi yabwiye ingabo za RDC ko we na bagenzi be barambiwe ubuhunzi, kuko bamwe muri bo bicwa n’inzara mu gihe bahungana n’abasirikare ba Leta.

Ati “Twebwe ababyeyi n’abana bacu turambiwe guhunga, kujya mu buhunzi, bamwe muri twe twishwe no kurara ubusa, twishwe n’inzara. Kubera iki? Iyo Repli Stratégique igeze, turagenda, yaza tukagenda.”

Umwe mu bayobozi b’imitwe ya Wazalendo, ‘Général’ William Amuri Yakutumba, yasobanuriye uyu mubyeyi ko guhunga kenshi kw’ingabo za RDC kwatewe n’uko M23 yazirashishaga drones z’intambara.

Gen Yakutumba yasezeranyije abaturage ko ingabo za RDC zitazongera guhunga, kuko ngo zifite drones nyinshi kurusha M23 kandi ngo zinafite abarwanyi badasanzwe bitwa ‘Hiboux’, baturutse i Kinshasa.

Ibyo Gen Yakutumba yabwiye abaturage si ukuri kuko kuva muri Kivu y’Amajyaruguru, ingabo za RDC n’abacanshuro bakorana na zo ni byo byakoreshaga drones, kandi abagize umutwe wa Hiboux bari mu bahungiye muri Kivu y’Amajyepfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa