skol
fortebet

Uwabaye Visi Perezida w’u Burundi yagaragaje ko ingabo z’u Burundi zishobora gukubitirwa hamwe na FDLR

Yanditswe: Friday 16, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Senateri Gaston Sindimwo wabaye Visi Perezida w’u Burundi kuva mu 2015 kugeza mu 2020, yagaragaje ko ingabo z’igihugu cyabo zishobora gutsindirwa hamwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza RDC kurwanya ihuriro AFC/M23 kuva mu 2023, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu byombi byagiranye muri Kanama uwo mwaka.

FDLR n’imitwe ya Wazalendo na byo byinjiye muri ubu bufatanye, bifasha ingabo z’u Burundi n’iza RDC kurwanya AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, nubwo bitabibujije kwamburwa ibice byinshi.

Muri iki gihe, ingabo z’u Burundi zashyize imbaraga mu rugamba rubera mu bice byo muri Kivu y’Amajyepfo byegereye igihugu cyazo nka Fizi na Uvira, nyuma y’aho muri Mutarama 2025 zirukanywe muri Kivu y’Amajyaruguru.

Sindimwo yagize ati “Wazalendo, FDLR, FARDC nibakubitwa turi kumwe, tuzakubitirwa hamwe. Tuzaba dukubiswe na M23, Abanye-Congo! Uko umuriro uzacanwa, bazagenda bahunga kandi mu guhunga, ahari umujyi wo guhungiramo ni hehe? Ni aha i Bujumbura.”

Uyu munyapolitiki yasobanuye ko mu gihe iyi mitwe y’igisirikare yose yahungira mu bice bitandukanye by’u Burundi nka Bujumbura, Cibitoke na Rumonge, ifite intwaro, umutekano w’igihugu cyabo uzahungabana kuko kizaberamo imirwano.

Ati “Icyo nakubwira ni uko batazahomba igihugu cyabo. Bazashaka gusubira gutera abo babirukanye. Abo na bo babirukanye, babonye amasasu ava hano, bo bazarera amaboko? Bazavuga ko ari igihugu kiri kubatera.”

Uyu munyapoliki wo mu ishyaka UPRONA, yavuze ko ubwo yari Visi Perezida wa mbere, yagaragaje ko imipaka y’u Burundi itarindiwe umutekano, asaba ko hagurwa drones ebyiri zo kuyirinda, ati “Nari nasabye ko bagura ebyiri, baguze imwe, sinzi niba iguruka cyangwa itaguruka ku mpamvu ntazi.”

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze inshuro nyinshi ko ingabo z’igihugu cyabo zidakorana na FDLR, asobanura ko ibyo ari ibirego by’u Rwanda bigamije kumuharabika.

Mu kiganiro Ndayishimiye yagiranye na BBC muri Werurwe 2025, yagize ati “Ni yo turufu, ni ko bakora. Barabanza kuguharabika, bakakwereka mu maso y’abantu ko uri igikoko kugira ngo nibagutera, abantu bazabifate nk’ibisanzwe.”

U Rwanda n’u Burundi muri uyu mwaka byari byatangiye ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane bifitanye. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aherutse gusobanura ko Ndayishimiye ari we wabidindije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa