Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Dr. Munyemana gushaka abinjira mu Nterahamwe
Yanditswe: Sunday 28, Sep 2025
Umutangabuhamya wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urukiko rwa Gacaca rwa Mukura na Tumba muri Butare, yemeje ko yayikoranye na Dr. Munyemana Sosthène anamushinja gushaka abinjizwa mu Nterahamwe.
Uyu mutangabuhamya yabigarutseho ubwo yatangaga ubuhamya mu rukiko mu rubanza Dr. Munyemana yajuririyemo igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa.
Yavuze ko Dr. Munyemana yagize uruhare rukomeye mu bitero bitandukanye birimo ibyabereye muri Butare kandi ko yanashishikarije Interahamwe kwica Abatutsi.
Ati “Sosthène Munyemana ni we wayoboraga inama yakoranaga na bagenzi be, inama zaje kuvamo ibikorwa bya Jenoside. Munyemana yagize uruhare mu bitero bitandukanye, birimo n’ibyabereye mu mujyi wa Butare. Yashishikarije Interahamwe kwica Abatutsi. Ibyo ni byo nzi kuri we.”
Uyu mutangabuhamya wamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akanakatirwa igifungo cya burundu, yemereye urukiko ko yari mu Interahamwe.
Yasobanuye ko ubwo FPR yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, abayobozi barimo na Dr. Munyemana Sosthène bashakaga abantu bagomba kwinjizwa mu Nterahamwe.
Perezida w’Inteko iburanisha urubanza yabajije umutangabuhamya niba ibyo avuga byo kuba Dr. Munyemana yari mu bashaka abinjizwa mu Nterahamwe, abihagazeho kuko ari ku nshuro ya mbere abivuze kandi yarabajijwe mu 2010 na 2011, ashimangira ko abizi neza.
Ati “Ndabizi neza. Icyo nakongeraho ni uko icyo gihe nasubizaga ibibazo nabajijwe gusa.”
Uyu mutangabuhamya kandi yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Munyemana yitabiraga inama zitegura Jenoside zirimo n’inama yabereye kwa Perezida Sindikubwabo Theodore.
Yanavuze ko yanitabiriye inama yakoranye na Gakwaya Venant yabereye ahazwi nka Sante Rango aho basabiye Abahutu kwivangura n’Abatutsi.
Yemeje ko yiboneye n’amaso ye, Dr. Munyemana ari kumwe na mubyara wa se, Karemera Edouard wari Perezida w’Ishyaka rya PSD muri Butare, yamubonanye na Karemera Simeon wayoboraga CDR, amubonana n’Abarundi bo mu Ishyaka rya FRODEBU bari mu nama itegura Jenoside bari kumwe na Sindukubwabo, amubonana n’abarimo abasirikare, Umucuruzi Gakwaya Venant wanakoze lisiti y’Abatutsi b’abacuruzi bagomba kwicwa ndetse anamubonana na Munyenyezi Béatrice na Nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko.
Ku bijyanye no gukora kuri za bariyeri, umutangabuhamya yasobanuye ko yakoraga irondo rya nijoro mu gihe Munyemana we yari umuyobozi wakoraga igenzura ko abari kuri za bariyeri bakora neza.
Abajijwe ku bivugwa ko bariyeri zari zashyizweho hagamijwe gucunga umutekano, yabihakanye avuga ko zashyizweho hagamijwe kubuza Abatutsi bashakaga kujya guhungira mu Burundi.
Ati “None niba izo bariyeri zitari zigamije kwica Abatutsi, kubera iki twatangiye gutwika inzu zabo? Kuri bariyeri twagombaga gusaba indangamuntu y’umututsi nyuma tukabajyana hirya gato ya bariyeri bamara kuba benshi tukabica.”
Yavuze ko yiboneye Dr. Munyemana yica abantu n’imbwa y’uwitwa Deo akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa Pistol.
Yashimangiye ko Dr. Munyemana Sosthène yari mu bitero bimwe na bimwe ndetse ko bafatanyije gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *