
Umugabo witwa Matthew Huttle, wababaririwe na Donald Trump ku byaha bya January 6 byibasiye inyubako ya capitale, yarashwe n’umupolisi wa Jasper County muri Leta ya Indiana ku itariki ya 26 Mutarama 2025, nyuma yo kugirana amakimbirane n’uyu mupolisi mu muhanda.
Nk’uko amashusho ya bodycam abigaragaza, Huttle yari atwaye imodoka ku muvuduko wa 70 mph mu gace katemerewe kurenza 55 mph.
Ubwo umupolisi yamubonaga, yamubwiye ko afite uruhushya rwo gutwara gusa rwarahagaritswe kandi ko agomba gutabwa muri yombi kubera kurenga ku mategeko.
Huttle yagaragaye ari mu rujijo maze yanga kujyanwa muri gereza. Ako kanya, yahise yiruka asubira mu modoka ye, bituma umupolisi amukurikira bagirana imirwano imbere mu modoka.
Muri izo mvururu, Huttle yarashwe n’umupolisi inshuro nyinshi, ahita apfa.
Ubushinjacyaha bwemeje ko umupolisi yakoresheje imbaraga zari zikenewe, bityo nta cyaha kimushinjwa.
Huttle yari yarakatiwe gufungwa amezi atandatu mu 2023 nyuma yo kwemera ko yinjiye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ku itariki ya 6 Mutarama 2021. Nyuma, Trump yamuhaye imbabazi, bimuha igisubizo cy’amategeko cyari gikomeye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *