skol
fortebet

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Mauritius yatawe muri yombi

Yanditswe: Monday 17, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Komisiyo ishinzwe ibyaha by’imari ya Leta (FCC) muri Maurtius, ku Cyumweru yatangaje ko uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Pravind Jugnauth, yatawe muri yombi kandi akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa FCC, Ibrahim Rossaye, yatangarije abanyamakuru ko Jugnauth “afunzwe”, yongeraho ko azafungirwa muri Gereza ya Moka mu Karere ka Moka rwagati muri Mauritius.

FCC yavuze ko itabwa muri yombi ryakurikiranye no gusaka kw’abashinzwe iperereza ba FCC ahantu hatandukanye, harimo n’aho Jugnauth yari atuye, aho basanze kandi bahafatira miliyoni 114 z’amafaranga yo muri Mauritius (miliyoni 2.4 $).
Kuri iki Cyumweru, itariki 16 Gashyantare, uwunganira Jugnauth, Raouf Gulbul, yatangarije abanyamakuru ko umukiriya we yashinjwe by’agateganyo mu rubanza rwo kunyereza amafaranga. Gulbul yavuze ko umukiriya we yahakanye ibyo aregwa.

Mu Gushyingo, Minisitiri w’Intebe mushya wa Mauritius, Navin Ramgoolam, yatangaje igenzura ry’imari ya Leta nyuma y’iminsi mike abajije ahari ukuri ku makuru yatanzwe leta y’ubuyobozi bwabanje.
Uwahoze ari guverineri wa banki nkuru y’igihugu yafunzwe mu kwezi gushize arekurwa by’agateganyo nyuma yo gushinjwa umugambi wo gukora uburiganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa