skol
fortebet

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa RDC, yahamijwe kunyereza miliyoni 245 $

Yanditswe: Tuesday 20, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Augustin Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2012 kugeza mu 2016, yakatiwe imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato nyuma yo guhamywa kugira uruhare mu inyerezwa rya miliyoni 245 z’Amadolari mu mafaranga yari yaragenewe umushinga wo kubaka icyanya cy’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi mu gace ka Bukanga-Lonzo.

Sponsored Ad

Mu Ugushyingo 2020, urwego rwa RDC rushinzwe ubugenzuzi mu ikoreshwa ry’imari, IGF, rwagaragaje ko umushinga wo kubaka iki cyanya wagombaga gutangira mu 2014, wanyerejwemo miliyoni 205 z’Amadolari. Ubushinjacyaha bwatangiye gukurikirana Matata nk’uwari ushinzwe kuwukurikirana ndetse n’abandi bayobozi.

Tariki ya 23 Mata 2025, Ubushinjacyaha bwashinje Matata kunyereza miliyoni 115 muri uyu mushinga. Bwamusabiye igihano cyo gukora imirimo y’agahato mu gihe cy’imyaka 20 no kubuzwa uburenganzira bwo kujya mu mirimo ya Leta mu myaka 10.

Perezida w’urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga, Dieudonné Kamuleta, kuri uyu wa 20 Gicurasi, yasobanuye ko muri miliyoni 279 z’Amadolari zari zarateganyirijwe umushinga wa Bukanga-Lonzo, byagaragaye ko miliyoni 34 gusa ari zo zakoreshejwe uko bikwiye, izindi ziranyerezwa.

Kamuleta yasobanuye ko byagaragaye ko Matata hamwe n’umushoramari Christo Grobler wo muri Afurika y’Epfo banyereje miliyoni 156 z’Amadolari, Matata yongera kunyereza miliyoni 89 z’Amadolari afatanyije na Déogratias Mutombo wabaye Guverineri wa Banki Nkuru ya RDC, yose yari yarateganyirijwe uyu mushinga.

Yagize ati “Urukiko rukatiye Matata Ponyo Augustin imyaka itanu y’imirimo y’agahato ku bw’inyereza yafatanyije Gobler Christo Stefanus n’indi myaka itanu y’imirimo y’agahato kubera inyereza yafatanyije na Mutombo Mwananyembo Deogratias. Ubwo ni igihano cy’imyaka 10 y’imirimo y’agahato.”

Imwe mu ngingo zagiweho impaka ubwo Matata yasubiraga imbere y’uru rukiko ni ubudahangarwa afite nka Senateri, hibazwa niba kumuburanisha mu gihe atarabwamburwa bikurikije amategeko. Kamuleta yasobanuye ko kuba uyu munyapolitiki yarabaye Senateri mu gihe yari yaratangiye gukurikiranwa, bihagije kugira ngo ahanwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa