Uwahoze ari umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru mu rwego rw’ubutasi rwa Ukraine yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukorera urwego rw’ubutasi rw’Uburusiya, FSB.
Colonel Dmytro Kozyura yahamijwe icyaha cyo kugambanira igihugu mu gihe cy’intambara, nk’uko byatangajwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Ukraine. Mbere y’ibi, yari umuyobozi w’abakozi mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba ry’Urwego rw’Umutekano rwa Ukraine (SBU).
Nk’uko SBU ibitangaza, iperereza ryiswe "Rat" (Imbeba) ryagaragaje ko Kozyura yakoreshaga inzu y’ibanga iri i Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine, mu kuvugana n’abamukoresha bo muri FSB. Abo bamusabaga amakuru y’ibanga yerekeye ingabo za Ukraine ndetse n’abayobozi bakuru b’icyo gihugu.
Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko Kozyura yemeye gutanga amabanga ya Leta kugira ngo ahabwe amafaranga, kandi ko ibyo bikwiye guhanishwa igihano gikomeye kurusha ibindi.
Kuva Uburusiya bwatangira igitero cyabwo gikomeye kuri Ukraine muri Gashyantare 2022, ubutegetsi bwa Kyiv bumaze gutangaza ibikorwa byinshi byo guhiga no guta muri yombi abantu bakekwaho gukorera ubutasi bw’Uburusiya.
Nyuma yo gufatwa muri Gashyantare 2025, SBU yasohoye ifoto y’uyu wahoze ari umuyobozi ari kumwe n’umukuru w’Urwego rw’Umutekano rwa Ukraine, Vasyl Malyuk, ari na we wari uyoboye iperereza ryatumye afatwa.
Mu itangazo SBU yasohoye nyuma y’urubanza rwe, yavuze ko Kozyura yinjijwe mu bikorwa by’ubutasi bya FSB mu mujyi wa Vienne muri Autriche mu mwaka wa 2018. Icyakora, ngo hashize imyaka myinshi nta makuru bagirana kugeza ubwo bongeye kumuvugisha mu Kuboza 2024.
SBU yanavuze ko yahise asabwa gukusanya no gutanga amakuru Ukraine yari ifite ku bijyanye n’aho ingabo z’Uburusiya ziherereye n’uko zigenda zimurwa, ndetse n’amakuru yerekeye intwaro za Ukraine, ibikorwa remezo byayo, n’abayobozi bayo ba politiki n’ab’igisirikare.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *