skol
fortebet

Uwakomerekejwe cyane n’amasezerano hagati ya Iran na Amerika ni Netanyahu.

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 25, Jun 2026

Uwakomerekejwe cyane n'amasezerano hagati ya Iran na Amerika ni Netanyahu.

Sponsored Ad

skol

Ibiro ntaramakuru bya Reuters bivuga ko abasesenguzi ndetse n’abahoze ari abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika babona ko amasezerano hagati ya Iran na Amerika ashobora guhungabanya cyane icyizere cya politiki cya Benjamin Netanyahu kurusha uko yahungabanya gahunda Israel ifite ku kibazo cya Iran.

Mu myaka myinshi ishize, Netanyahu yakunze kwigaragaza nk’umuyobozi rukumbi wa Israel ushobora guhindura cyangwa kugira uruhare rukomeye muri politiki ya Washington ku kibazo cya Iran, ndetse agatuma Amerika ishyigikira ibyo Israel yifuza. Afatanyije n’Ishyaka ry’Aba-Republicans, yakomeje gushimangira ko igitutu cya gisirikare ari cyo cyonyine cyashobora guhagarika Tehran.

Ariko gushyirwaho umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Washington na Tehran byagaragaje ko ibintu byahindutse. Aho kuba ari we uhindura politiki ya Amerika, ubu Netanyahu asabwa kwemera uburyo bwa Donald Trump, we ubona ko ibikorwa bya Israel bishobora kubera inzitizi ayo masezerano.

Dennis Ross, wahoze ari umuyobozi muri Amerika, yavuze ko Benjamin Netanyahu yisanze hagati y’icyifuzo cya Donald Trump cyo kurangiza uwo mwuka mubi hagati y’impande zombi n’ukutabyemera kw’abamushyigikiye imbere muri Israel, cyane cyane ku bibazo bifitanye isano na Libani.

Aviv Bushinsky, wahoze ari umujyanama mukuru wa Netanyahu, yagize ati:

“Amasezerano hagati ya Iran na Amerika ni ikintu gikomeye cyane cyakomerekeje Netanyahu. Ntabwo yatsinzwe gusa ku kibazo cya Iran, ahubwo yanatakaje Trump wari inshuti ye ya hafi.”

Reuters ivuga ko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel bitifuje kugira icyo bitangaza kuri ayo makuru igihe byabisabwaga n’iki kinyamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa