skol

Uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa - Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe: Monday 03, Nov 2025

featured-image

Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yashimangiye ko Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yagize uruhare mu komora ibikomere by’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ndetse ikwiye gusigasirwa.

Yagize ati: “Uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa mu ngamba zose. Dukomeze kwimakaza ihame ndakuka ry’Ubunyarwanda, by’umwihariko turirage abato.”

Ni ubutumwa yatanze mu gihe Unity Club Intwararumuri, iri gutegura Ihuriro Ngarukamwaka ryayo rigiye kuba ku nshuro ya 18.

Unity Club Intwararumuri igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye.

Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu ‘Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye’.

Mu gihe uyu muryango washingwaga, igihugu cyari gifite ibibazo bikomeye byari bikeneye kwigwaho no gushakirwa umuti wihuse kandi urambye.

Harimo kucyubaka mu nkingi zose zirimo umutekano, ubuzima, uburezi, imibereho; gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza abarokotse; kwita ku mfubyi zari zandagaye; umutekano w’igihugu hibandwa ku w’ibihugu bikikije u Rwanda ndetse no kubaka inzego z’igihugu.

Unity Club yashyize imbaraga mu kwita ku mfubyi no gukangurira imiryango gufata abana, ndetse abari bakuze ibubakira inzu zo kubamo.

Mu 1995, mu Rwanda hari ibigo by’imfubyi 353, birimo abana benshi b’imfubyi n’abagiye batatana n’imiryango yabo.

Aba bafashijwe kubona imiryango ndetse abakuze batabonye ababakira bashakiwe amacumbi yo kubamo, bariga, banashaka imirimo ibatunga.

Uyu muryango unafite umudugudu uri i Nyamagabe n’uwa Rubavu watujwemo abana b’imfubyi muri gahunda ya ‘Tubarerere mu Muryango’.

Mu 2014, Unity Club yiyemeje gushakira ababyeyi b’incike za Jenoside, igisubizo kirambye ku bibazo bari bafite, ari cyo kubabonera icumbi ryiza, bagasubizwa icyubahiro kibakwiye, bakabonerwa ibyangombwa byose, bakisanzura, bagasabana, bakavuzwa, bagasubirana ubuzima bwiza.

Aya macumbi yitwa ‘Impinganzima’, yubatswe mu Turere twa Rusizi, Huye, Nyanza na Bugesera.

Unity Club Intwararumuri ifite ibikorwa bigamije kuba umusemburo w’ibisubizo cyane cyane ibishingiye ku bibazo byatewe n’ingaruka zo kubura ubumwe.

Yanagize uruhare mu kwita ku iterambere rikomatanyije aho abagenerwabikorwa bayo bita ku baturanyi babo bagasangira iterambere.

Mu bikorwa iteganya mu gihe kizaza, Unity Club yiyemeje gukomeza kugira ibiganiro hagati y’abanyamuryango mu guha igihugu icyerekezo; gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside; gufasha ibyiciro byihariye birimo urubyiruko n’ababyeyi batujwe mu nzu z’Impinganzima.

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ikwiye gusigasirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa