skol
fortebet

Uwarokotse Jenoside yabwiye urukiko ko yabonye Dr Rwamucyo kuri bariyeri afite imbunda, yambaye n’imyenda y’igisirikare cya Leta

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 06, Jul 2026

Uwarokotse Jenoside yabwiye urukiko ko yabonye Dr Rwamucyo kuri bariyeri afite imbunda, yambaye n'imyenda y'igisirikare cya Leta

Sponsored Ad

skol

Umutangabuhamya warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabwiye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa ko yabonye umuganga Dr. Eugène Rwamucyo kuri bariyeri, yambaye impuzankano y’igisirikare kandi afite imbunda.

Ku munsi wa 19 w’urubanza rw’ubujurire rwa Dr. Rwamucyo wahamijwe ibyaha bya Jenoside, uyu mutangabuhamya utuye mu Karere ka Huye yasobanuye ko azi uyu muganga kuva mu 1993 ubwo yakoreraga ku kigo nderabuzima cya Sovu.

Ibitero Interahamwe zagabye muri Sovu byatwaye ubuzima bw’abantu benshi bo mu muryango we barimo n’umugabo we. Yasobanuye ko mu gihe cya Jenoside, yari atwite.

Yabwiye urukiko ko Dr. Rwamucyo wari umuyobozi w’ikigo cy’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuvuzi rusange (CUSP), yigeze guhugura abakorera muri iki kigo nderabuzima ibijyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro.

Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko hagati ya tariki 20 n’iya 23 Mata 1994, muri iki kigo nderabuzima hakorewe ubwicanyi, ava mu mirambo mu masaha y’ijoro, ajya kwihisha muri Gihindamuyaga, yihisha mu nzu yaho.

Yasobanuye ko muri urwo rugendo, yageze kuri bariyeri yari kwa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri ushinzwe iteramebere ry’umuryango, ahasanga itsinda riri kuhagenzura ryambaye impuzankano y’igisirikare, rifite n’imbunda.

Ati "Kuri bariyeri, narahamusanze ari kumwe n’abandi. Yari kumwe n’abo mu muryango wa Maurice Ntahobari barimo Shalom Ntahobari na Nyiramasuhuko. Hari kandi umuyobozi wa ONAPO witwaga Chrysostome Nkezabahizi, bakoranye kuri CUSP. Hari undi musore witwa Shyaka, umuhungu wa Mahenga kandi bose bari bambaye impuzankano y’igisirikare, bafite imbunda."

Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko yakomereje ku bitaro bya kaminuza i Butare, na bwo ahasanga Dr. Rwamucyo n’abo mu muryango wa Ntahobari, na bwo bacyambaye impuzankano y’igisirikare. Ati “Byagaragaraga ko bari abayobozi b’Interahamwe.”

Perezida w’iburanisha yamubajije uko yashoboye kunyura kuri bariyeri yo kwa Nyiramasuhuko, asubiza ko kuva ikigo nderabuzima cya Sovu cyaterwa, nta ndangamuntu yari afite ku buryo ubwoko bwe bwari kugaragara, kandi ko yivangaga mu babaga bagiye kurema isoko.

Yasobanuye ko ubwo yageraga ku bitaro, yabonye ko umutekano we uri mu kaga, afata icyemezo cyo kujya yihisha ahantu hatandukanye, icyumba ku kindi kuko yabonaga Interahamwe zishobora kumwica.

Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko yahamaze ibyumweru bibiri, abona kujya kwihisha mu nzu ya muramu we na we wari Interahamwe yakoranaga n’umuryango wa Ntahobari, muri Kamena 1994 amusaba kumufasha guhungira mu Burundi.

Dr. Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, akatirwa igifungo cy’imyaka 27. Ari kuburana ubujurire kuva mu ntangiriro za Kamena 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa