Uwicyeza Pamella yerekanye ibaruwa The Ben yamwandikiye ku munsi we w’amavuko
Yanditswe: Saturday 07, Feb 2026
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Uwicyeza Pamella yerekanye ibaruwa The Ben aherutse kumwandikira ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko.
Muri iyi baruwa The Ben yagize ati “Isabukuru nziza, mutima wanjye. Birababaje kuba tutari kumwe ngo wizihize uyu munsi turi kumwe imbonankubone. Nishimiye ko inshuti n’umuryango wawe bari hafi yawe bakuzirikana bakaguha urukundo ukwiriye. Nkwifurije umunsi mwiza cyane kurusha iyindi yose.”
Pamella yizihije isabukuru y’amavuko ku wa 31 Mutarama 2026, icyo gihe yaje guhita yerekeza muri Tanzania aho yari yajyanye n’inshuti ze.
The Ben mu kwifuriza umugore we isabukuru y’amavuko, yifashishije ifoto yamufotoye umunsi wa mbere bahurira muri Tanzania.
The Ben na Uwicyeza Pamella batangiriye urugendo rw’urukundo muri Kenya mu 2019, kuva umunsi bahurira muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba ibyakurikiye ni amateka.
Mu Ukuboza 2023, The Ben na Uwicyeza Pamella bafashe icyemezo cyo kwereka ibirori inshuti n’abavandimwe bakora ubukwe bwabereye muri Kigali Convention Centre.
Mu 2025, Pamella yibarutse imfura ye na The Ben, umwana wavukiye mu Bubiligi bamuha izina rya Luna Ora Mugisha Paris.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *