Uwihanganye washinze sosiyete y’ubucuruzi ya ’Vibaba’ yatawe muri yombi
Yanditswe: Monday 16, Jun 2025

Uwihanganye Bashir washize ikigo cyitwa Vibaba yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo icy’Ubuhemu n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, bigakekwa ko yabikoze ubwo yashakaga gushuka uwari wamuhaye ibihumbi 20$ [arenga miliyoni 28Frw] ngo azamutumirize imodoka i Dubai.
IGIHE ivugako Dr. Murangira B.Thierry yemeje ko uyu musore yatawe muri yombi ku wa 10 Kamena 2025.
Ati “Nibyo koko Uwihanganye yatawe muri yombi ku wa 10 Kamena 2025, kuri ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 13 Kamena 2025.”
Icyaha cy’ubuhemu, uyu musore akurikiranyweho giteganwa n’ingingo ya 176 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kamena 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’atari munsi y’ibihumbi 500Frw ariko atarenze miliyoni 1Frw.
Naho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, giteganwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko kitarenze miliyoni 5Frw cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yavuze ko uru rwego batazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cy’ubuhemu akoresha iby’abandi mu nyungu ze bwite n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Aha yanibukije abantu ko uwo ari we wese uzabikora azafatwa agashyikirizwa ubutabera kandi ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.
RIB irasaba abantu kandi kugira amakenga, kutizera umuntu uwo ari we wese ubabwira ngo acuruza imodoka, birinda kumuha amafaranga yabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *