skol
fortebet

Venezuela: Hazindukiye imyigaragambo isaba Nicolas Maduro kwegura

Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imyigaragambyo yakurikiye itorwa rya Nicolas Maduro nka Perezida w’icyo gihugu wagize amajwi 51% nk;uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CNE), habayeho guhangana kw’abashinzwe umutekano n’abigaragambya hapfa abantu babiri.
Abaturage bazindukiye mu mihanda berekana uburakari bwabo. Ku wa kabiri tariki ya 30 Nyakanga, umuryango utegamiye kuri Leta wavuze ko amakimbirane na polisi yamaze guhitana abantu nibura babiri.
Uruvunge rwa moto n’abanyamaguru, uturere tuzwi cyane twa Caracas (...)

Sponsored Ad

Imyigaragambyo yakurikiye itorwa rya Nicolas Maduro nka Perezida w’icyo gihugu wagize amajwi 51% nk;uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CNE), habayeho guhangana kw’abashinzwe umutekano n’abigaragambya hapfa abantu babiri.

Abaturage bazindukiye mu mihanda berekana uburakari bwabo. Ku wa kabiri tariki ya 30 Nyakanga, umuryango utegamiye kuri Leta wavuze ko amakimbirane na polisi yamaze guhitana abantu nibura babiri.

Uruvunge rwa moto n’abanyamaguru, uturere tuzwi cyane twa Caracas twerekeje mu mujyi rwagati aho ingoro ya Miraflores, icyicaro cya Guverinoma giherereye. Ibihumbi by’abantu, benshi muri bo bakaba ari urubyiruko, bahise basohoka mu ngo zabo kugira ngo bagaragaze akababaro kabo n’umujinya ku byavuye mu matora.

Muri Caracas, imyigaragambyo yagiye yiyongera buhoro buhoro, abaturage bajya mu mihanda kwifatanya n’abigaragambyaga bababonye mu madirishya. Ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyavenezuela basabye ko Perezida yegura ubutegetsi banajanjagura ibishusho by’uwigeze kuyobora icyo gihugu Hugo Chavez bishyirwa hasi.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa uri Caracas, Alice Campaignolle, abapolisi ubwabo bibasiwe no gutera amabuye, barashe ku bigaragamya ibyuka biryana mu maso.

Yongeyeho ko uko imyigaragamyo yakaraga mu murwa mukuru hanarashwe amasasu.

Imyigaragambyo ubwayo nayo yatangiye gukwirakwira hirya no hino mu kibuga hapfuye umuntu umwe nk’uko ONG Foro Penal ibivuga. Umuyobozi wa ONG Foro Penal, yanditse kuri X Alfredo Romero ati: “Nibura umuntu umwe yiciwe muri Leta ya Yaracuy kandi abantu 46 barafunzwe”.

Edimar Moncadaqui, winjiye mu myigaragambyo mu mihanda ya Caracas abisobanura agira ati: “Ikirenze byose, ndumiwe cyane, twagize ibyiringiro byo kuva muri ibyo byose.”

Yongeyeho ati: “Ariko ubu, abantu barangije guhumura amaso. Turizera ko dushobora kurangiza ibyo byose uyu munsi, cyangwa ejo, ariko tugomba kubirangiza muri iki cyumweru. Turashaka ko Maduro ava ku butegetsi muri iki cyumweru.”

Ubu burakari bushobora kuba impinduka mu buzima bwa politiki bwa Venezuela, kubera ko ari ubwa mbere abaturage bahinduka Nicolas Maduro, bashinja uburiganya bw’amatora.

Abatavuga rumwe na Leta ntibigeze bavuga ko ari bo nyirabayazana w’iyi myigaragambyo. Banze ibyavuye mu matora bakomeza gushimangira ko intsinzi ari iya Edmundo Gonzalez Urrutia mu matora ya Perezida aho yagize asaga 70%.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe na Leta, Madamu Machado yagize ati: “Dufite uburyo bwo kwerekana ukuri. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi dufite gihamya ko twatsinze nyuma yo gukusanya 73% by’ibisubizo byatanzwe ku biro by’itora.

Mu yindi mijyi yo hirya no hino mu gihugu, habaye imirwano na polisi. Bamwe mu bigaragambyaga batwitse ibyapa byanditseho Perezida cyangwa ibyapa byamamaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa