Vincent Mfura ukekwaho uruhare muri Jenoside yafatiwe muri Amerika
Yanditswe: Sunday 15, Jun 2025

Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwataye muri yombi undi Munyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nzigiyimfura Vincent wamenyakanye nka ‘Vincent Mfura’.
Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yasobanuye ko Nzigiyimfura w’imyaka 65 y’amavuko yafatiwe mu Mujyi wa Dayton muri Leta ya Ohio ku wa 11 Kamena 2025, aho yari amaze imyaka myinshi asabira ubwenegihugu bw’iki gihugu.
Nzigiyimfura akekwaho guha Interahamwe intwaro, akanazitegeka gushakisha Abatutsi i Nyanza muri Perefegitura ya Butare kugira ngo zibice. Ikindi akekwaho ni ukubaka bariyeri yo gufatiraho Abatutsi, yifashishije ibikoresho byatwawe n’imodoka ye bwite.
Mu gihe cya Jenoside kandi Nzigiyimfura akekwaho kubeshya Abatutsi ko ubwicanyi bwarangiye kugira ngo bave mu bwihisho, agamije kubakusanyiriza hamwe kugira ngo bicwe ku bwinshi.
Ibi byashimangiwe n’Umushinjacyaha Kelly A. Norris wagize ati “Inyandiko zo gukurikirana ukekwa zigaragaza ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu gihe cya Jenoside, abeshya ubwo yasabaga ibyangombwa byo kwimukira muri Amerika.”
Yakomeje ati “Urwego rwa Amerika rushinzwe abinjira n’abasohoka n’iperereza ku mutekano wo kuri za gasutamo rwiyemeje gushakira ubutabera abazize Jenoside, rukora ibishoboka kugira ngo abakoreye amarorerwa ku butaka bw’amahanga batihisha muri Ohio cyangwa ahandi hantu muri Amerika.”
Umushinjacyaha Matthew R. Galeotti uyobora Ishami rishinzwe gukurikirana Ibyaha muri Ohio, yagaragaje ko Amerika itazaba indiri y’abantu bahohoteye ikiremwamuntu, ashimangira ko abatanze amakuru atari yo kugira ngo bahishe ahahise habo, bazabiryozwa.
Yagize ati “Ntabwo Amerika ari indiri y’abarenze ku burenganzira bw’ikiremwamuntu. Nk’ukekwa, abarenga ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka bagamije guhisha amateka yabo mabi bazakurikiranwa, baburanishwe hashingiwe ku itegeko.”
Jared Murphey ukorera Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka yagaragaje ko nta muntu ukwiye guturana n’ukekwaho ibyaha bikomeye nka Nzigiyimfura, asobanura ko gufatwa kwe ari intambwe nziza iganisha ku guha ubutabera abazize Jenoside.
Ati “Nta muntu wakwifuza guturana n’uwakoze ibyaha bikomeye kandi ibi birego bigaragaza ishusho y’ibyago Nzigiyimfura yateye Abatutsi. Gukurikiranwa no gutabwa muri yombi kwe ni intambwe igana ku guha ubutabera izo nzirakarengane.”
Nziyigiyimfura yavuye mu Rwanda mu 1994. Mu 2009 yimukiye muri Amerika avuye muri Malawi, mu 2014 atangira gusaba ubwenegihugu bwa Amerika, abeshya ko nta muntu yigeze yica ndetse ko nta n’ikindi cyaha yakoze, ariko ntiyari yakabuhawe.
Ubushinjacyaha bwa Amerika bumukurikiranyeho icyaha cy’uburiganya mu gushaka Visa ndetse n’ibindi bibiri bijyanye no gusaba ubwenegihugu binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.
Yatawe muri yombi nyuma ya Nzabumukunzi Faustin uzwi nk’Umuvumvu. Nsabumukunzi we yafatiwe mu rugo rwe i Bridgehampton muri Leta ya New York muri Mata 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *