skol
fortebet

Visi Perezida mushya wa Kenya yarahiye

Yanditswe: Friday 01, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2024 yakiriye indahiro ya Visi Perezida mushya, Prof Abraham Kindiki Kithure.

Sponsored Ad

Prof Kindiki wari usanzwe ari Minisitiri w’Umutekano n’Ubutegetsi bw’Igihugu, asimbuye Rigathi Gachagua uherutse kweguzwa n’Inteko Ishinga Amategeko, ashinjwa ivangura rishingiye ku moko no gutesha agaciro inzego z’igihugu.

Nyuma yo kwakira indahiro ya Prof Kindiki, Perezida Ruto yatangaje ko umuyobozi mwiza ari ukora inshingano ashinzwe, agasenya imipaka y’amoko, agaharanira kudaheza, agaharanira ubumwe kandi agashyigikira guverinoma n’Umukuru w’Igihugu muri gahunda zo guteza imbere abaturage.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko Prof Kindiki afite ubumenyi n’ubunararibonye yakwifashisha mu kumufasha gushyira mu bikorwa gahunda yo guteza imbere ubukungu bwa Kenya, nka Visi Perezida.

Prof Kindiki yabwiye abitabiriye uyu muhango ko atewe ishema no kugirirwa iki cyizere n’Umukuru w’Igihugu, amwizeza ko atazamutererane muri gahunda yo guteza imbere Kenya.

Yagize ati “Imbere y’iri koraniro n’Imana, ngusezeranyije ko ntazagutererana ku bw’icyubahiro wampaye. Maze imyaka hafi 20 ndi umunyeshuri muri politiki, nta magambo nabona yo kugaragaza ibyishimo mfite uyu munsi. Ndashimira Imana ishobora byose inyoboro intambwe zanjye kandi ndagushimira.”

Umuhango w’irahira rya Prof Kindiki ubaye nyuma y’aho kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024, urukiko rutesheje agaciro ubusabe bwa Gachagua bwo kuwuhagarika.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa