skol
fortebet

Visi Perezida wa Tanzania yabwiye Perezida Suluhu ko ashaka kwegura

Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko Visi Perezida w’iki gihugu, Dr. Philip Mpango, yamusabye kwegura akajya mu kiruhuko, ndetse ashimangira ko yabimwemereye.

Sponsored Ad

Ibi Perezida Suluhu yabigarutseho ku wa 19 Mutarama 2025, mu Nteko rusange y’ishyaka CCM yateraniye mu Mujyi wa Dodoma.

Yavuze ko Visi Perezida Dr. Philip Mpango yamusabye ko yamureka akajya kuruhuka.

Ati “Dr. Philip Mpango, Visi Perezida wacu vuba yaranyegereye angezaho icyifuzo cye cyo kwegura. Yambwiye impamvu nyinshi ariko nta n’imwe ifite aho ihuriye n’akazi ke. Yambwiye ko ubu afite imyaka 68 y’amavuko, akaba ashaka kwita cyane ku bijyanye n’ubuzima bwe n’imibereho. Mu cyumweru gishize yanshyikirije ibaruwa y’ubwegure bwe.”

Perezida Suluhu yakomeje avuga ko yabanje gushidikanya kuri ubu busabe, ariko nyuma yo kujya inama n’abandi aza kubyemera.

Nubwo yatanze ubwegure bwe, Dr. Philip Mpango azakomeza kuba Visi Perezida kugeza mu matora rusange ari umwaka utaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa