Walikale: Abarwanyi batandatu ba FDLR bapfiriye mu mirwano yayihanganishije na Wazalendo
Yanditswe: Tuesday 16, Dec 2025
Abarwanyi batandatu b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bapfiriye mu mirwano yawuhanganishije n’ihuriro Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabereye muri teritwari ya Walikale.
Imbarutso y’iyi mirwano ni igitero abarwanyi ba FDLR bayobowe n’uwiyise ‘Gen Mudayongwa’ bagabye ku baturage bo mu gace ka Tuonane mu gitondo cyo ku wa 15 Ukuboza 2025, bagatwika umudugudu wose.
FDLR yagabye iki gitero nyuma y’aho isabye aba baturage kuva mu mudugudu batuyemo kugira ngo ihakorere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kuko ngo Gen Mudayongwa yahaguze, ariko bo bakabyanga.
Nyuma y’aho abaturage batwikiwe inzu, babiri bagapfa, abandi bagahungira mu midugudu yegereye Tuonane, abarwanyi bo mu mutwe wa Mai Mai Kifuafua uba muri Wazalendo bagiye guhangana na FDLR.
Abayobozi bo muri Gurupoma ya Waloa Loanda iherereyemo aka gace kabereyemo imirwano, batangaje ko umubare w’abapfuye wageze ku 10. Muri bo harimo abasivili babiri, abarwanyi babiri ba Mai Mai na batandatu ba FDLR.
Abarwanyi ba FDLR bagiye guteza umutekano muke muri Tuonane bashinze ibirindiro mu gace ka Mishipo muri gurupoma ya Waloa Loanda, nyuma yo kuva muri teritwari ya Masisi mu mezi abiri ashize.
Mai Mai Kifuafua yemeza ko nyuma y’iyi mirwano, ari yo iri kugenzura agace ka Tuonane n’imisozi ihakikije, gusa abaturage baracyafite ubwoba ko imirwano ishobora kongera kuba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *