skol

WASAC Group yijeje gukosora ibibazo bigaragara mu isaranganya ry’amazi

Yanditswe: Tuesday 24, Jun 2025

featured-image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, cyasobanuye cyijeje abaturage ko kizakosora ibibazo byagaragaye mu isaranganya ry’amazi riba cyane cyane mu mpeshyi.

Muri iki gihe hari abaturage bacyijujutira kubura amazi, hakaba n’abijujutira uburyo WASAC iba yarashyizeho bwo kuyasaranganya, bagasobanura ko budakorwa neza.

Urugero ni abaturage ba Busanza mu Karere ka Kicukiro bavuga ko bamaze igihe kinini nta mazi bafite ndetse n’uburyo bwo kuyasaranganya kuri ubu butari kubahirizwa.

Si abo gusa kuko ugiye no mu bindi bice by’igihugu, wasanga abaturage benshi binubira ko nta mazi bafite ariko ko iki kibazo iyo bigeze mu mpeshyi gikaza umurego.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Omar Munyaneza, yavuze ko mu gihe amazi azajya aba make, iki kigo kizajya cyita cyane ku buryo asaranganywamo kugira ngo hatazongera kugaragara ikibazo cyo kuyategereza igihe kinini.

Ati "Impamvu y’impeshyi ngira ngo Abanyarwanda twese turabyumva na buri wese mu rugo rwe arabibona. Hari inyunganizi yajyaga ibaho kubera imvura, iyo nyunganizi iba yagiye. Ushobora no gusanga mu buryo bw’isuku hari umuntu wiyuhagiraga rimwe ariko mu mpeshyi akaba yakwiyuhagira kabiri kubera yagize icyunzwe cyinshi cyangwa yahuye n’ivumbi ryinshi."

Yasobanuye mu mpeshyi, abafite ubusitani, abafite imodoka n’ibindi bintu bitandukanye bikenera amazi menshi, bigatuma abantu bakenera amazi menshi ugereranyije no mu bindi bihe.

Ati ‘‘Twe rero usanga n’amasoko amwe n’amwe amazi yagabanutse, bituma niba twatunganyaga metero kibe 10, dutunganya umunani mu gihe umuturage wakeneraga metero kibe 10 ari bukenere 15. Ni ikintu rero abantu bose bakagombye kumva nubwo turimo gushyiramo imbaraga.’’

Prof. Munyaneza yavuze ko abayobozi ba WASAC mu bice byose by’igihugu basabwe kujya batanga amakuru yaba ku mbuga za WhatsApp n’ubundi buryo bwose bubahuza n’abaturage, bakabamenyesha uko amazi azajya atangwa mu mpeshyi kandi isaranganya rikubahirizwa mu rwego rwo gufasha abaturage.

Ati “Abaturage turabasaba ko bakoresha amazi mu buryo bwiza, niba abantu bagiye koza amenyo, bavomere mu bikombe cyangwa ikindi kintu, be gufungura robine ngo amazi ameneke. Ari bo ubwabo birabahombya bakaba bakwishyura amazi menshi, ariko natwe ya mazi make dufite aba ari kwangirika cyane.’’

Prof. Munyaneza yijeje kandi ko WASAC izakora ibishoboka kugira ngo amavomo rusange akomeze agire amazi muri iyi mpeshyi.

Buri munsi WASAC Group itunganya amazi angana metero kibe 329.652. Iteganya kuzajya itunganya metero kibe 688.686 mu 2029.

Prof. Munyaneza yagaragaje ko WASAC izakora ibishoboka kugira ngo amavomo rusange ntabure amazi mu mpeshyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa