skol
fortebet

WASAC yatangaje gahunda yo gusaranganya amazi mu duce dutandukanye tw’igihugu kubera igabanuka ryayo mu mpeshyi

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 01, Jul 2026

WASAC yatangaje gahunda yo gusaranganya amazi mu duce dutandukanye tw'igihugu kubera igabanuka ryayo mu mpeshyi

Sponsored Ad

skol

Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group) cyatangaje ko guhera ku wa 1 Nyakanga 2026 kigiye gutangira gahunda yo gusaranganya amazi mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, nyuma y’igabanuka ry’amazi riterwa n’igihe cy’impeshyi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 30 Kamena 2026, WASAC yasobanuye ko iki cyemezo kigamije gufasha amazi make ahari kugera ku bafatabuguzi benshi hashoboka, cyane cyane mu duce twibasiwe n’ingaruka z’icyo gihe.

Uturere tuzagerwaho n’iyi gahunda harimo Kicukiro, Gasabo, Nyarugenge, Bugesera, Kamonyi na Rwamagana, aho abaturage basabwe gukoresha amazi mu buryo buboneye no kuyabika igihe abonetse kugira ngo abafashe mu gihe atari gutangwa.

WASAC yanibukije abakoresha amavomo rusange ko igiciro cyemewe cy’ijerekani y’amazi gikomeza kuba amafaranga 20 y’u Rwanda, ishimangira ko nta wemerewe kuzamura icyo giciro yitwaje ikibazo cy’ubuke bw’amazi.

Iki kigo cyasabye abaturage gutanga amakuru igihe babonye hari abarenze ku giciro cyagenwe cyangwa hari aho amazi atangwa mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza.

Iyi gahunda ije mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko amezi ya Kamena, Nyakanga na Kanama 2026 azarangwa n’ubushyuhe buri hejuru y’ubwari busanzwe bugaragara muri iki gihe.

Meteo Rwanda ivuga ko ubushyuhe bwo hejuru buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 22 na 33, mu gihe ubusanzwe bwari hagati ya 20 na 31. Naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe kuzaba hagati ya dogere 10 na 20, nabwo bukaba buri hejuru y’ubwari busanzwe.

Intara y’Iburasirazuba n’Ibibaya bya Bugarama ni byo biteganyijwe kuzagira ubushyuhe bwinshi kurusha ahandi, aho mu bice birimo Bugesera, Ngoma, Gatsibo, Nyagatare, amajyepfo ya Rwamagana na Kayonza, uburengerazuba bwa Kirehe ndetse n’amajyepfo ya Gisagara, ubushyuhe bushobora kugera hagati ya dogere selisiyusi 30 na 33.

Abaturage barasabwa gukoresha amazi neza no kuyabungabunga muri iki gihe cy’impeshyi, mu rwego rwo kugabanya ingaruka zaterwa n’igabanuka ryayo ndetse no kwirinda imyitwarire ishobora gutuma ikibazo kirushaho gukomera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa