Washigton D.C: Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yaganiriye n’Abanyarwanda bakora mu nzego Mpuzamahanga
Yanditswe: Thursday 30, Oct 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaganiriye n’Abanyarwanda bakora bakora mu nzego Mpuzamahanga, kuri gahunda z’iterambere ry’igihugu.
Ibi biganiro byahuje Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva n’aba Banyarwanda byabereye i Washington D.C.
Yabagejejeho ingamba z’ingenzi z’iterambere ry’Igihugu ndetse n’uburyo bwiza bwo kurushaho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda amaze iminsi mu ruzinduko muri Amerika, aho yitabiriye umusangiro wahuje abayobozi batandukanye batumiwe n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku kubungabunga ibidukikije ICCF.
Nyuma y’uyu musangiro yagiye agaragara mu zindi gahunda zitandukanye ziganjemo kuganira n’abayobozi n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda.
Mu bo yaganiriye nabo harimo Chris Wright, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ingufu.
Baganiriye ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu guhanga ibishya mu rwego rw’ingufu, ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire, gaz karemano ndetse n’icukurwa n’itunganywa ry’amabuye y’agaciro y’ingenzi.
Yabonanye kandi na Rob Walton, washinze Rob Walton Foundation, baganira ku bufatanye mu guteza imbere kurengera ibidukikije mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika.
Undi muyobozi wahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ni Senateri Chris Coons, baganira ku ngingo zijyanye no kurengera ibidukikije, anongera kwemeza ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu guteza imbere ibikorwa birambye byo kurengera ibidukikije.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *