Washington:Abadepite babwiye leta ya RDC ko Gusenya FDLR ari urufunguzo rwo gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda
Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026
Abadepite bagize ishami rya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rikurikirana ibibera muri Afurika, bibukije ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR izaba yubahirijwe.
Mu kiganiro cyabaye ku wa 10 Gashyantare 2026, Depite Sara Jacobs yagaragaje ko nubwo u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro bibifashijwemo na Amerika, bikemeranya ko FDLR izasenywa, u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi, ingabo za RDC zikomeje gukorana n’uyu mutwe w’iterabwoba.
Yagize ati “Ku ruhande rw’igisirikare cya RDC, binyuranyije n’amasezerano y’amahoro, kivugwaho gukomeza gukorana na FDLR, umutwe washinzwe n’abayobozi bateguye Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.”
Umuyobozi w’aka gashami, Depite Chris Smith, yagaragaje ko ari ingenzi kuba u Rwanda rwaremeye gukuraho ingamba z’ubwirinzi, ariko ibyo bigakurikira gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR nk’uko amasezerano y’amahoro ya Washington abiteganya.
Yagize ati "Amasezerano y’amahoro ya Washington arimo ‘gahunda y’ibikorwa’ igizwe n’ibyiciro bine, yemeranyijweho n’impande zombi. Ibi ni ingenzi ku Rwanda kugira ngo rwemere gusubiza inyuma ingabo zarwo, ariko mu gihe gusa RDC yakurikiza gahunda y’impurirane yo gusenya umutwe wa FDLR.”
Depite Smith yagaragaje ko kubera ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa na FDLR ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda n’ibice M23 igenzura, iki gihugu n’uyu mutwe bikwiye gufata ingamba zo gukangurira aba barwanyi b’Abanyarwanda kurambika intwaro.
Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Komisiyo ishinzwe gusezererera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, RDRC, isanzwe ifite gahunda yitwa ‘Isange mu Banyu’ igamije gukangurira Abanyarwanda bari mu mitwe yitwaje intwaro gutaha, bakajya kwifatanya na bagenzi babo kubaka igihugu.
RDRC, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, inzego z’umutekano, abaturage n’abahoze mu mitwe y’inyeshyamba bikomeje ubundi bukangurambaga busaba Abanyarwanda bakiri mu mutwe wa FDLR mu mashyamba ya RDC gutaha.
Mu Ugushyingo 2025, Visi Perezida wa RDRC, Gen Maj (Rtd) Jacques Nziza, yasobanuye ko impamvu Rubavu yibandwaho muri ubu bukangurambaga, ari uko 70% by’abataha bavuye muri FDLR bakomoka muri aka karere.
Depite Sarah Jacobs yavuze ko ingabo za RDC zikomeje gukorana na FDLR
Depite Chris Smith yibukije Leta ya RDC ko u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi nihubahirizwa gahunda yo gusenya FDLR
Ku ruhande rw’u Rwanda, ubukangurambaga bwo gushishikariza abarwanyi ba FDLR burakomeje



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *