Washington: Abanyamulenge n’Abahema bazindukiye mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi
Yanditswe: Tuesday 18, Mar 2025

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Werurwe 2025, Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abahema baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahuriye i Washiungton DC, mu myigaragambyo yo kwamagana Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo no gusaba ubutegetsi bwa Trump gufasha abantu babo kurekeraho gutsembwa muri gakondo yabo.
Abigaragambya bavuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bugomba guhagarika gukoresha drones n’izindi ndege za gisirikare mu kurasa amabombe butarobanuye ku basivili bo mu Minembwe.
Itangazo rigenewe abanyamakuru riherutse gushyirwa ahagaragara n’amashyirahamwe abiri y’Abanyamulenge baba muri Amerika, Mahoro Peace Association na Isoko-USA, ryagaragazaga ko ikibazo cy’uburenganzira bwa ba nyamuke kigenda kirushaho guhangayikisha mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iri tangazo rivuga ko nubwo hari abayobozi ba Amerika basabye Perezida Tshisekedi gufata ingamba zo kurinda ba nyamucye bo mu burasirazuba bwa Congo, “Guverinoma ya Kinshasa yakomeje gushyigikira imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FDLR ugizwe n’abakoze jenoside, kandi ufite intego yo gukomeza kwica no gutera abaturage b’Abatutsi mu burasirazuba bwa Congo.”
Bagaragaje kandi ikibazo cy’imfashanyo aho abaturage bo mu Minembwe batabona ubufasha bw’ibyo kurya cyangwa imiti nk’abandi Banyekongo. Bati: ” Urugero, Adele Kibasumba, Perezida wa Mahoro Peace Association muri ‘comment’ ye yashimangiye ko ntibaticwa n’amasasu, nta kabuza bazicwa n’inzara no kubura ubuvuzi,”
Kubw’ibyo iyi miryango irahamagarira Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio n’abadepite bo muri Amerika kongera ubusabe bwabo bwo kurinda abaturage ba nyamucye bo mu burasirazuba bwa Congo.
Basabaga kandi guhatira Leta ya Kinshasa kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe na yo barimo na M23 kugirango igihugu kizagere ku mahoro arambye, gutanga ubufasha ku bahunze barimo na ba nyamucye no gucyura FDLR ku bushake cyangwa bagasubizwa mu buzima busanzwe aho kubaha intwaro ngo bakomeze kwibasira Abatutsi bo muri Congo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *