skol
fortebet

Wayne Rooney yafashwe anyara ku rukuta rw’umuhanda i Londres (Amafoto)

Yanditswe: Tuesday 01, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Wayne Rooney, umwongereza w’icyamamare mu mupira w’amaguru, yafashwe anyara ku rukuta rw’umuhanda mu mujyi wa Londres, ari kumwe n’inshuti ze mu ijoro ryo ku cyumweru.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wigeze gukinira Manchester United, yahagaze inyuma y’igikuta cyiri ku muhanda ahanyura abanyamaguru ni uko maze atangira kucyinyaraho.

Ibi yabikoze nyuma yo gusohokera mu kabari kitwa The Nest rooftop bar gaherereye muri Marylebone yari yasohokeyemo nyuma yo gukora akazi k’ubusesenguzi kuri BBC mu gikombe cya FA Cup.

Bitangazwa ko Rooney w’imyaka 39 yamaze igihe gito mu kabari, akaza gusohoka agiye kwitaba telefoni.

Ibi ntabwo ari ubwa mbere uyu mukinnyi afashwe ari gukora ibi. Mu 2013, yagiye afatwa ari kunyara imbere y’inzu muri Manchester.

Nubwo ibyabaye bisa nk’ibisanzwe ku bantu benshi, Wayne Rooney ashobora gukurikiranwa n’amategeko cyangwa agacibwa ihazabu bitewe n’amategeko yaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa