skol
fortebet

Weasel yageze i Kigali, yemeza ko agiye kwerekanwa kwa sebukwe

Yanditswe: Saturday 24, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Douglas Mayanja wamenyekanye nka Weasel yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025, aho yitabiriye igitaramo cya mukuru we Jose Chameleone, icyakora akaba afite gahunda yo gusura kwa sebukwe (iwabo wa Teta Sandra).

Sponsored Ad

Weasel wakabaye yarageranye i Kigali na Jose Chameleone ku wa 23 Werurwe 2025, indege yaramusize birangira ahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025.

Akigera i Kigali, Weasel yakiriwe n’umugore we Teta Sandra wari waraye ahageze ari kumwe n’abana babo mu gitondo cyo ku wa 23 Gicurasi 2025.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Weasel yavuze ko nubwo yitabiriye igitaramo cya mukuru we Jose Chameleone, ikindi kimugenza i Kigali ari ugusura umuryango we (aha yavugaga kwa sebukwe).

Aha akaba yagize ati “Nishimiye kuba ndi i Kigali kuko umuryango wanjye uri hano, ndi kwiyumva nk’uri mu rugo, ndi gutegura gushyigikira Jose Chameleone ariko nanone njye ku giti cyanjye nishimiye ko ngiye kwerekanwa n’umugore wanjye iwabo.”

Weasel wahishuye ko ubukwe bwe na Teta buri mu minsi ya vuba, yavuze ko kimwe mu bimushimishije kurushaho ari uko agiye kwerekanwa kwa sebukwe ari kumwe n’abana be ndetse na mukuru we Jose Chameleone.

Teta Sandra na Weasel batangiye gukundana mu 2018 ubwo uyu mugore yari yimukiye muri Uganda aho asigaye akorera ubushabitsi, kuri ubu bakaba bafitanye abana babiri nubwo batarakora ubukwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa