Wigeze wumva ninjiye mu bitaro mu myaka 38 maze ndi Perezida? – Museveni
Yanditswe: Friday 21, Mar 2025

Ku wa Gatatu, itariki ya 19 Werurwe 2025, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahuye n’abanyamakuru bo mu Karere ka Bunyoro kuri State Lodge muri Masindi, aho yavuze ku bibazo by’ingenzi birimo ubuvuzi, kurwanya ubukene, kwimura abantu ku butaka no guhindura ubukungu. Aha ni naho yatangarije ko mu myaka hafi 40 amaze ku butegetsi atarajyanwa mu bitaro.
Iyi nama yari mu rwego rw’uruzinduko rw’iminsi itatu rwa perezida mu gihugu hose asuzuma imikorere y’icyitegererezo cy’iterambere rya Paruwasi (PDM) mu Karere ka Bunyoro, yatangiye ku wa Kabiri, itariki ya 18 Werurwe 2025.
Perezida yongeye gushimangira ubushake bwa guverinoma ya National Resistance Movement (NRM) yiyemeje kwita ku buzima bw’ibanze no gukumira indwara.
Ati: “Twahisemo gushimangira gukumira mu buvuzi bw’ibanze binyuze mu gukingira, kubona amazi meza, kurwanya malariya, ndetse n’isuku. Wigeze wumva ninjiye mu bitaro mu myaka 38 maze ndi Perezida? Ibitaro bimeze nk’amagaraje y’imodoka zangiritse”.
Perezida Museveni yavuze ko 80% by’indwara zishobora kwirindwa hifashishijwe ingamba z’ubuzima rusange nko gukingira, imirire myiza ndetse n’isuku ikwiye nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.
Yongeyeho ati: “Igihe twari mu gihuru imyaka itanu, ntitwigeze turwara kuko twanywaga amazi yatetswe kandi tukaryama munsi y’inzitiramubu”.
Avuga ku kibazo cyo guhindura ubukungu, Perezida Museveni yagaragaje gahunda ya “Parish Development model (PDM)” nk’imodoka itwaye iterambere ridaheza.
Yabisobanuye agira ati: “Guverinoma yohereza miliyoni 100 ku mwaka muri SACCO za paruwasi. Muri yo, 30% agomba kujya mu bagore, 30% mu rubyiruko, 10% ku bafite ubumuga, 10% ku bageze mu za bukuru, na 10% ku bagabo.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *