skol
fortebet

X yashyizeho uburyo bwo kumenya amakuru ya konti ya buri muntu n’aho aherereye

author-image

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Kuwa: Saturday 22, Nov 2025

X yashyizeho uburyo bwo kumenya amakuru ya konti ya buri muntu n'aho aherereye

Sponsored Ad

skol

Urubuga nkoranyambaga rwa X (rwahoze rwitwa Twitter) rwatangije uburyo buzajya butuma umuntu amenya amakuru yerekeye konti runaka, aho rwashyizeho ahantu hazajya habikwa ayo makuru hitwa “About this account”, ni ukuvuga ibijyanye n’iyi konti.

Amakuru azajya aba akubiyemo ni aho iyo konti iherereye, ni ukuvuga umuntu uyikoresha aho aherereye, igihe yatangiriye gukoresha X, inshuro izina (username) rya konti ryahindutse, uko iyo porogaramu yamanuwe kuri internet niba harifashishijwe App Store cyangwa Google Play.

Impamvu ubu buryo bwashyizweho ni ukurwanya abantu ba baringa bakoresha X mu bikorwa bidakwiriye. Akenshi usanga abantu biyita amazina atari ayabo, bagatukana cyangwa se bakandika ubundi butumwa buyobya.

Ubu niba umuntu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko konti ye bikaba bigaragara ko ibarizwa mu kindi gihugu, uyireba azajya agirwa inama yo gushishoza ku butumwa buyitambutswaho buvuga ku bindi bihugu.

Ubu buryo bwabanje kugenzurwa n’abakozi ba X, bakorerwaho igerageza, ariko ubu bwatangiye kugaragara kuri konti z’abantu.

Kugira ngo ubone ayo makuru, ujya kuri konti y’umuntu ahari “Joined” ugakandaho, uhita ubona amakuru y’igihe yafunguriye konti, aho yari ari ayifungura, niba iri muri telefoni ye ya Android cyangwa se iri muri iPhone.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa