Xi Jinping yemeye miliyari zisaga 50$ yo gutera inkunga Afurika mu myaka 3 iri imbere
Yanditswe: Thursday 05, Sep 2024
Kuri uyu wa Kane, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yashimye umubano w’igihugu cye n’Umugabane wa Afurika, avuga ko bari mu bihe byiza by’amateka.
Ibi yabitangaje mu muhango wo gutangiza Ihuriro ry’Ubufatanye bw’u Bushinwa na Afurika (FOCAC), inama ikomeye Beijing yakiriye mu myaka ishize.
Ni muri urwo rwego Perezida Xi yemeye miliyari zisaga 50 z’amadorari (miliyari 45,12 z’amayero) yo gutera inkunga Afurika mu myaka itatu iri imbere anizeza ko azafasha guhanga imirimo miliyoni ku (…)
Kuri uyu wa Kane, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yashimye umubano w’igihugu cye n’Umugabane wa Afurika, avuga ko bari mu bihe byiza by’amateka.
Ibi yabitangaje mu muhango wo gutangiza Ihuriro ry’Ubufatanye bw’u Bushinwa na Afurika (FOCAC), inama ikomeye Beijing yakiriye mu myaka ishize.
Ni muri urwo rwego Perezida Xi yemeye miliyari zisaga 50 z’amadorari (miliyari 45,12 z’amayero) yo gutera inkunga Afurika mu myaka itatu iri imbere anizeza ko azafasha guhanga imirimo miliyoni ku Mugabane wa Afurika
Inama ya FOCAC iba buri myaka itatu. Nk’uko ibitangazamakuru bya Leta bibitangaza, ngo uyu mwaka, yitabiriwe n’abayobozi barenga 50 bo muri Afurika ndetse n’Umunyamabanga mukuru wa Loni, Antonio Guterres.
Iyi nama ije mu gihe Afurika, ishaka gusobanura ubufatanye bw’ejo hazaza hamwe n’umuterankunga wayo mukuru kuri ubu nawe ufite izindi mpungenge z’ubukungu nk’uko bitangazwa na Deutsche Welle.
Abayobozi ba Afurika bamaze kugorana amasezerano menshi na bagenzi babo b’Abashinwa mu bikorwa remezo, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi n’ingufu.
Xi yagize ati: "U Bushinwa bwiteguye kurushaho kunoza ubufatanye n’ibihugu bya Afurika mu nganda, ubuhinzi, ibikorwa remezo, ubucuruzi n’ishoramari".
Kuki iri huriro ari ngombwa?
U Bushinwa nk’igihugu gifite ubukungu bwa kabiri ku Isi nyuma ya Amerika n’umufatanyabikorwa ukomeye muri Afurika.
Abasesenguzi bavuga ko bushaka kugera ku butumzi bw’umugabane bw’umutungo kamere, urimo umuringa, zahabu, lithium ndetse n’andi mabuye y’agaciro adasanzwe ari munsi y’ubutaka ashobora kurinda ubukungu bw’u Bushinwa ihungabana rishingiye kuri politiki.
Hagati aho, Afurika ifite amamiliyaridi y’amadolari y’amadeni y’u Bushinwa, ayo mafaranga akaba yarafashije kubaka ibikorwa remezo ariko anateza impaka ku kwikoreza ibihugu imyenda y’imirengera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *