Yabyaye impanga z’abana bane, azisaranganya amazina ya Raila Odinga
Yanditswe: Tuesday 11, Nov 2025
Umubyeyi ukomoka mu gace ka Kisii gaherereye mu Majyepfo ashyira i Burengerazuba muri Kenya yabyaye impanga z’abana bane, abaha amazina y’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Raila Odinga n’umugore we.
Aba bana bane ba Vane Nyanchoka ni abahungu batatu yahaye amazina ya Raila Odinga n’umukobwa umwe yahaye amazina y’umugore wa Odinga.
Mu bahungu batatu umwe yitwa Raila, undi akitwa Amollo, mu gihe umuvandimwe wabo yitwa Odinga. Aya mazina yose ni aya Odinga.
Umukobwa we yamwise Ida, izina ry’umugore wa Raila Odinga.
Mu kiganiro yagiranye na Citizen Tv yo muri Kenya, Vane Nyanchoka, yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwita abana be amazina ya Odinga kubera uburyo yamukundaga.
Yakomeje avuga ko yari yiteze kubyara abana batatu gusa, ariko yatunguwe no kubona abyabye bane, agaragaza ko uwo mwana amufata nk’umugisha ukomeye.
Ati “Ntabwo nari niteze kubyara abana bane, ibyo nabimenye nyuma y’uko nari mbyaye mbazwe kubera ko mbere yo kujya kubyara nari niteze kubyara abana batatu gusa.”
Nyanchoka wigeze kubyara impanga yahise agira abana batandatu muri rusange.
Umuvandimwe wa Nyanchoka witwa Everleen Ontweka, nawe yashimangiye ko aya mazina bayahisemo mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro intwari yabo Raila Odinga iheruka kwitaba Imana.
Raila yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, amara imyaka myinshi atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya. Yapfuye ku wa 15 Ukwakira nyuma yo guhagarara k’umutima ubwo yari agiye kwivuriza amaso mu Buhinde.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *