skol

Yari intwari nyakuri ya demokarasi - Barack Obama avuga kuri Raila Odinga

Yanditswe: Saturday 18, Oct 2025

featured-image

Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagarutse ku rwibutso afite kuri Raila Odinga, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, witabye Imana afite imyaka 80 aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa X, aho yagize ati: "Raila Odinga yari intwari nyakuri ya demokarasi. Umwana w’ubwigenge, yamaze imyaka myinshi arwana intambara, atanga ibitambo, aharanira ubwisanzure n’ubuyobozi bwigenga bwa Kenya."

Ati: "Kenshi namubonye ashyira imbere inyungu z’igihugu cye kurusha inyungu ze bwite. Nk’uko bitari bisanzwe ku bandi bayobozi benshi, yari umuntu wemera guhitamo inzira y’amahoro n’ubwiyunge atigeze ashyira ku ruhande indangagaciro ze z’ukuri."

Barack Obama, yavuze ko ubuzima bwe bwabaye urugero rwiza, atari ku Banya-Kenya gusa, ahubwo no kuri Afurika yose ndetse n’isi muri rusange.
Ati: "Ndabizi neza ko asize icyuho gikomeye. Njye na Michelle turihanganisha byimazeyo umuryango we n’abaturage ba Kenya bose."

Odinga yaguye mu bitaro by’amaso byitwa Ayurvedic eye hospital-cum-research centre biherereye ahitwa Koothattukulam mu karere ka Ernakulam.

Urupfu rwe rwumvikanye mu masaha ya Saa tatu z’igitondo ku itariki 15 Ukwakira 2025, ku isaha yo mu Buhinde. Yari amaze iminsi itanu yivuriza mu kigo yaguyemo. Yari yaraherekejwe n’umukobwa we n’umuganga we bwite.

Odinga yari asanzwe ajya muri ibyo bitaro nyuma y’aho umukobwa we Rosemary Odinga yabyivurijemo nyuma y’uko yagiraga ikibazo cy’amaso agahuma mu 2017. Icyo gihe yashimiye abaganga kuba barongeye kumufasha akareba mu 2019.

Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya hagati ya 2008 na 2013. Yagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ariko inshuro zose yaratsinzwe. Yari umwe mu babaye mu mashyaka atavugaga n’ubutegetsi bwabaga buriho.

Barack Obama yavuze bimwe mu byo atazibagirwa kuri Raila Odinga uherutse kwitaba Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa