“Iyicwa rya Pasiteri Amoni Iyamuremye ku Kabusunzu aho bamutwikiye mu nzu kandi ari njye wari uyoboye icyo gitero, biri mu byanshenguye. Iyo sura ntabwo ijya imva mu mutwe nubwo nabashije kubonana n’umuhungu we nkamusaba imbabazi kandi na we yarazimpaye.”
Ni amagambo yuzuyemo ukwicuza no kwibona nk’ikigwari ya Nyirimanzi Grégoire w’imyaka 57, wari umuyobozi ushinzwe kurengera abaturage ariko agatatira inshingano akabatsemba.
Avuka mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari Konseye wa Segiteri ya Nyakabanda. Yahuye n’abayobozi bakomeye kugera kuri Habyarimana ubwe, intero ari imwe; gutsemba Abatutsi bazizwa uko bavutse.
Uyu mugabo ari kugororerwa mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere. Yakatiwe n’inkiko igifungo cy’imyaka 30 kubera uruhare yahamijwe muri Jenoside.
Yafatiwe muri Gabon, aho yari yarahungiye, asubizwa mu Rwanda mu 1997, araburanishwa uwo mwaka arafungwa. Yitegura kurangiza igihano mu 2027.
Ati “Nashishikarije Abahutu kwica Abatutsi, natanze imbunda zo wkica Abatutsi nohereje urubyiruko kwiga imbunda ndetse ndushishikariza ko abazirangije bagomba kujya mu gikorwa kigayitse cyo kwica Abatutsi mu 1994.”
Nyirimanzi yibuka ko yatanze imbunda zigeze ku 10 yari yahawe na Komini ya Nyarugenge aziha abashinzwe utugari n’imidugudu zafashije kwica Abatutsi mu gice yakoreragamo.
Iki gitero kitazava mu mutwe wa Nyirimanzi, ni icyo yohereje kwica umuturage witwaga Pasiteri Amoni Iyamuremye ku Kabusunzu.
Ati “Bamutwikiye mu nzu kandi ari njye wari uyoboye icyo gitero, biri mu byanshenguye. Iyo sura rero ntabwo ijya imva mu maso nubwo nabashije kubonana n’umuhungu we nkamusaba imbabazi kandi na we imbabazi yarazimpaye. Nagabye ibitero byinshi birimo ibyo yagabye kuri Collège Saint André, icyo kwa Iyamuremye, hari icyo kwa Laetitia, hari icyo kwa Jean Baptiste ntabwo nabibara ni byinshi. Byaguyemo abantu benshi.”
Kenshi uzumva abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa abayihakana bagaragaza ko Jenoside itateguwe, ihanurwa ry’indenge ya Habyarimana ryabaye imbarutso yo kwica Abatutsi n’ibindi.
Ni ibintu Nyirimanzi ahakana, akavuga ko ahubwo mu buzima bwabo bigishwaga ingengabitekerezo ya Jenoside uko bwije n’uko bucyeye.
Ati “Nta kintu kizima twigeze kwiga uretse ingengabitekerezo ya Jenoside. Ndibuka nkareba imibiri y’Abatutsi yari iri aho ngaho, nkareba byose uko bimeze, nkumva ntari umuntu wo kuba nkiriho. Ariko ubu ndarwara nkavuzwa nkambikwa, ntabwo nakabaye meze uku.”
Ibi byose n’inama zakorwaga, abishingiraho, akibaza impamvu hari abagihirahira bagaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabayeho.
Ati “Abatutsi bararashwe, baratwikirwa, baratemwa, byabaye ku manywa y’ihangu. Ni ukwirengagiza nkana kubera inyungu zabo. Jenoside yarabaye isiga igihugu cyacu ari amatongo, natwe twabibayemo turicuza. Bazaze tubahe ingero.”
Bimwe mu bimenyetso atanga by’uko Jenoside yateguwe ni uko hakozwe intonde zo kwica Abatutsi, we azikorera mu Nyakabanda, umuyobozi nka we w’i Rusizi na we akazikora kandi nta wavuganye n’undi.
Ikindi ni uko agaragaza ko basabwe intonde zo kohereza urubyiruko kujya kwiga imbunda mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro, bigishwa n’Abafaransa.
Ati “Urubyiruko rwagiyeyo ruvuyeyo rushishikarizwa gukomereza mu Bugesera kujya gufatanya na Rwambuka muri Jenoside ya mbere yakorewe Abatutsi i Bugesera ibyo byarabaye. Rwambuka Fidele yari bugurumesitiri wa Kanzenze, iryo gerageza ryarabaye.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *