skol

Yolande Mukagasana ntiyumva uburyo umugore wa Habyarimana yiyise ‘umutagatifu wiberaga mu murima’

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Umuryango wa Habyarimana Juvénal wanenzwe uburyo ukomeje kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu gutagatifuza ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi wagizemo uruhare, by’umwihariko binyuze mu kiganiro umugore we, Agathe Kanziga aherutse gukora.

Ibyo byagarutsweho ubwo hamurikwaga igitabo cya Mukagasana Yolanda yise ‘Umurage w’Urubyiruko’, igice cya mbere cyigisha by’umwihariko abakiri bato ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukagasana yavuze ko kimwe mu bihangayikishije ari uburyo ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi riri ku mbuga nkoranyambaga kandi bikayobya bamwe batayifiteho amakuru ahagije, cyane cyane urubyiruko.

Ati “Urubyiruko rwagize amahirwe ntirwabona Jenoside yakorewe Abatutsi ariko rwanagize ibyago byo kugira ababyeyi gito rimwe na rimwe bahisha abana ko ibyo bintu bitabaye.”

By’umwihariko, yagarutse kuri Agathe Kanziga uri mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko witagatifuje akavuga ko nta kintu na kimwe yari azi ku biri gutegurwa mu kiganiro aheruste gukora.

Ati “Rimwe na rimwe abagize uruhare [muri Jenoside yakorewe Abatutsi] bashaka kwitagatifuza, mumaze iminsi mubona ibyo umugore wa Habyarimana avuga ku mbuga nkoranyambaga. Yiyise umutagatifu wari wibereye aho wiberaga mu murima we udafite icyo azi ku byabaye. Uyu munsi ariko hari abantu bakuru tubizi kuko twabibayemo.”

Umwanditsi Mukagasana nubwo anenga kuba Umuryango w’Abibumbye waratereranye Abatutsi bicwaga mu 1994 ndetse yabyanditseho n’igitabo, agaragaza ko icyiza kuri uyu muryango ari uko wahamije ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukuri kwabaye kandi kudakenewe kugibwaho impaka.

Mukagasana Yolanda yanenze uburyo Agathe Kanziga yiyise umutagatifu wiberaga mu murima udafite icyo azi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa