skol
fortebet

Zambia: Umuryango w’abantu 6 bapfuye bagwiriwe n’ikirombe

Yanditswe: Friday 01, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Zambia hakomeje gusakara amakuru y’urupfu rw’abantu umunani, barimo batandatu bo mu muryango umwe bapfuye nyuma yo kugwirwa n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.

Sponsored Ad

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Polisi yo muri iki gihugu yemeje aya makuru. Ivuga ko abapfuye nta ruhushya bari bafite rubemerera kujya mu kirombe bacukuragamo umuringa. Ni mu gace ka Chingola gaherereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru Lusaka.

Biravugwa ko hari abandi bagera kuri babiri bashoboye kurokoka iyi mpanuka, mu gihe undi umwe yaburiwe irengero. Ibi bibaye nyuma y’uko muri Zambia higanje ibikorwa bitemewe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, binahitana benshi.

By’umwihariko muri iki gihugu, ibirombe bikunze kugwira abantu biturutse ku mpamvu zirimo gucukura ahatemewe, inkangu ndetse n’imvura nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa