Zambia: Umuryango wa Perezida Lungu wateye utwatsi iby’uko yarozwe
Yanditswe: Wednesday 18, Feb 2026
Abanyamategeko b’umuryango wa Edgar Lungu wabaye Perezida wa Zambia bateye utwatsi ibivugwa ko urupfu rwe rwakomotse ku burozi.
Edgar Lungu yapfiriye muri Afurika y’Epfo muri Kamena 2025 ariko magingo aya ntabwo yari yashyingurwa. Polisi ya Afurika y’Epfo yavuze ko na yo igikeneye umurambo we ngo ikore iperereza.
BBC yanditse ko umuryango wa Lungu uri gukorana n’inzego z’umutekano mu iperereza ku rupfu rwa Edgar Lungu.
Umurambo wa Lungu magingo aya uracyari muri morgue muri Afurika y’Epfo, kuko hakiri imanza ku ho agomba gushyingurwa.
Polisi ya Afurika yavuze ko iki ari ikibazo “gikomeye kidashobora kuganirwaho.”
Neo Mashele uri mu banyamategeko w’umuryango wa Lungu yavuze ko ibyavuzwe ko yarozwe nta kuri kurimo.
Umuryango wa Edgar Lungu wo wifuza ko ashyingurwa muri Afurika y’Epfo kuko atifuzaga ko Perezida Hichilema atitabira imihango yo kumushyingura.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *