Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, (NISR) kigaragaza ko muri Gashyantare 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 9,2% ugereranyije na Gashyantare 2025, aho byari kuri 6,3%, mu gihe muri Mutarama 2026, byari ku 8,9%.
Raporo ya NISR yo kuri uyu wa 10 Werurwe 2026, igaragaza ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,6%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 18,3%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 12,3%.
Ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71,1%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 8,6% mu gihe ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 19,9%. Ugereranyije Gashyantare 2026 na Mutarama 2026, ibiciro byiyongereyeho 0,9%.
Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 2,3%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 1,8% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 2,7%.
Ugereranyije Gashyantare 2026 na Gashyantare 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 9,6%.
Ibiciro mu byaro ho byifashe bite?
Muri Gashyantare 2026, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 7% ugereranyije na Gashyantare 2025, mu gihe ibiciro mu kwezi kwa Mutarama 2026, byari byiyongereyeho 6,5%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Gashyantare 2026 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 14,9% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 17,4%.
NISR igaragaza ko ibiciro bikomatanyirijwe hamwe; mu mijyi no mu byaro muri Gashyantare 2026, byiyongereyeho 7,9% ugereranyije na Gashyantare 2025, mu gihe byari byiyongereyeho 7,5% muri Mutarama 2026.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Gashyantare 2026, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,2%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 15,9%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 8,3%, n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 18,8%. Ugereranyije Gashyantare 2026 na Mutarama 2026, ibiciro byazamutseho 1,2%.
Iri zamuka ryaratewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,4% ndetse n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2,2%.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *