Zekensky yashinje Trump kwihera Putin amahirwe yo kubona ibyo yifuza
Yanditswe: Monday 08, Sep 2025
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yavuze ko Donald Trump wa Leta zunze za Amerika yafashije Vladimir Putin kwikuraho icyasha ku rwego mpuzamahanga aho gufasha mu gushaka icyarangiza intambara nk’uko byari bitaganyijwe.
Perezida Zelensky yabwiye ABC News ko umuhuro wa Trump na Putin wabereye muri Alaska ku wa 15 Kanama 2025 wungukiye cyane u Burusiya kuko Perezida wabwo yabonye icyo yashakaga.
Yagize ati “Birababaje kuba Ukraine itari ihari kuko ntekereza ko Perezida Trump yahaye Putin icyo yashakaga. Yashakaga cyane guhura na Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika kandi yabigezeho.”
Zelensky yongeyeho ko umuhuro w’abo baperezida bombi awufata nk’agakino Putin yakinnye Trump kuko we yishakiraga gusukura isura ye muri rubanda nk’umuntu umaze imyaka irenga itatu mu ntambara ashinjwa gushoza.
Ku rundi ruhande Perezida wa Amerika, Donald Trump kuri ubu ashinja u Burusiya na Ukraine kutitwara neza mu kurangiza intambara bifitanye ndetse mu mpera z’icyumweru gishize yatangaje ko yiteguye gufatira ibindi bihano u Burusiya
Yari aherutse kandi kongera 25% by’umusoro ku bikomoka kuri peteroli biva mu Buhinde kuko na bwo bubirangura mu Burusiya muri iki gihe cy’intambara bigatuma Putin abasha gukomeza urugamba ubukungu budahungabanye cyane.
Umuhuro wa Perezida Donald Trump na Vladimir Putin ntiwishimiwe na Ukraine

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *