skol
fortebet

Zelensky arabizi ko ari gutsindwa - Senateri Tommy Tuberville wa Amerika

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 10, Jun 2025

Zelensky arabizi ko ari gutsindwa - Senateri Tommy Tuberville wa Amerika

Sponsored Ad

skol

Umusenateri muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika uhagarariye Alabama, Tommy Tuberville, yavuze ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, azi neza ko adashobora gutsinda intambara ahanganyemo n’u Burusiya ku bwe, bityo akaba ari gushaka kuyizanamo umuryango wa OTAN.

Ibi Senateri Tuberville yabitngarije kuri WABC 770 AM, avuga ko iy ntambara iri kototera gukwira no mu bindi bihugu ndetse ikaba ishobora no kuzanamo igisirikare cya Amerika.

Yagize ati "Nta gushidikanya Zelensky ari kugerageza gukururira OTAN muri iyi ntambara...arabizi ko atatsinda iyi ntambara ku bwe, arabizi ko ari gutsindwa."

Tuberville yakomeje yita Zelensky umunyagitugu witeje ibibazo byose, ndetse udashaka ko habaho amatora.

Ati "Arabizi ko iyo akoresha amatora, yari gukurwaho." Yongeyo ko iyo ari yo mpamvu Zelensky ari gushaka uburyo bwo gukomeza intambara.

Yanagaragaje impungenge ku bitero by’indege zitagira abapilotoe (drones) Ukraine iherutse kugaba ku birindiro by’indege za gisirikare z’u Burusiya, aho Ukraine yavuze ko yashwanyaguje indege zigera kuri 40 z’igisirikare cy’u Burusiya, mu gihe u Burusiya bwatangaje ko nta ndege zabwo zangijwe.

Yaboneyeho gusaba ibihugu byose bifite akaboko muri iyi ntambara, gukorana kugira ngo ishyirweho iherezo, biti ihi se avuga ko ishobora kuzakomera birnze ibyari byitezwe, ikaba yavamo intambara y’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa