Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashinje intumwa yihariye ya Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Witkoff, kubogamira ku Burusiya.
Witkoff ari mu bayobozi bo muri Amerika batangije ibiganiro bigamije guhagarika intambara muri Ukraine, bibera muri Arabie Saoudite kuva muri Gashyantare 2025.
Mu kiganiro n’umunyamakuru Tucker Carlson wo muri Amerika cyabaye tariki ya 21 Werurwe 2025, Witkoff yatangaje ko abaturage baba mu bice bya Ukraine bigenzurwa n’u Burusiya bashaka kuyoborwa nabwo.
Yagize ati “Bavuga Ikirusiya. Habayeho amatora ya kamarampaka, abenshi bagaragaza ko bashaka kuyoborwa n’u Burusiya. Abarusiya basa n’aho ari bo bayoboye ibi bice. Ikibazo ni: Ese Isi izemera ko ari ibice by’u Burusiya? Zelensky yarokoka mu rwego rwa politiki mu gihe yabyemera? Ibi ni byo zingiro ry’aya makimbirane.”
Ashingiye kuri aya magambo, Zelensky yagaragaje ko Witkoff agendera ku murongo wa politiki w’u Burusiya, bityo ko bizagorana ko amahoro agerwaho muri Ukraine.
Yagize ati “Ntekereza ko Witkoff asubiramo imvugo ya politiki y’u Burusiya kenshi cyane. Ntekereza ko ibi bitazatwegereza amahoro. Kandi ntekereza ko bizagabanya igitutu cya Amerika ku Burusiya.”
Zelensky yasobanuye ko amagambo ya Wiktoff ari imbogamizi kuri Ukraine kuko igihugu cyabo kitifuza ko u Burusiya bubona benshi bagishyigikira.
Ati “Amagambo ya Witkoff ni imbogamizi ikomeye kuri twebwe, kubera ko turi kurwanya Putin kandi mu by’ukuri ntidushaka ko abona benshi bamushyigikira.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yishimiye amagambo ya Witkoff, agaragaza ko uyu Munyamerika ari umuhanga wumva ukuri.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *