Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ateganya kwifashisha inama y’Umuryango wa OTAN (NATO) itangira kuri uyu wa Kabiri muri Turukiya, asaba ibihugu biwugize kongera ubufasha bwihuse mu rwego rwo gufasha igihugu cye kwirwanaho ku bitero byo mu kirere by’Uburusiya bikomeje kwiyongera.
Zelensky ari gusaba ubufasha nyuma y’uko misile z’Uburusiya zateye umurwa mukuru Kyiv inshuro ebyiri mu gihe kitarageza ku cyumweru, zisenya amazu menshi y’abaturage ndetse zikica abasivili barenga 50.
Iyi nama ibera i Ankara izanaha Zelensky amahirwe yo kuganira na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kugira ngo amwereke ko ibitero by’Uburusiya ari ibikorwa by’ubunyamaswa kandi ko Perezida Vladimir Putin akwiye guhatirwa kwemera ibiganiro by’amahoro kugira haboneke amahoro arambye kandi yubahiriza ubusugire bwa Ukraine.
Ibi bitero by’Uburusiya bibaye nyuma y’uko na Ukraine yari imaze kongera ibitero byayo ikoresheje drones zishobora kugera kure, zigatera ibigo bitunganya ibikomoka kuri peteroli n’ibigo bya gisirikare byo mu Burusiya. Ibyo byateje ikibazo gikomeye cy’ibura rya lisansi ndetse n’ihungabana ry’amashanyarazi mu bice bimwe by’icyo gihugu.
Ku mbuga nkoranyambaga zo mu Burusiya hakomeje gukwirakwira amashusho agaragaza abaturage bamara amasaha menshi bategereje lisansi, ndetse bamwe bakarwanira duke bemerewe guhabwa.
Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Mark Rutte, yasabye ibihugu bigize uwo muryango gukora ibishoboka byose kugira Ukraine ibone ibikoresho ikeneye mu kurinda ubwigenge bwayo.
Yanagaragaje ko Ukraine ikomeje kwihagararaho ku rugamba, cyane cyane mu guhangana n’ingabo z’Uburusiya mu burasirazuba bw’igihugu.
Icyakora, uko intambara yo mu kirere irushaho gukomera, misile z’Uburusiya zo mu bwoko bwa ballistic zikomeje guteza ikibazo gikomeye i Kyiv.
Mu gitero cyabaye ku wa Mbere, hafi drones zose zarashwe hasi, ariko nta misile n’imwe yo muri ubwo bwoko bwa ballistic Ukraine yashoboye guhagarika.
Izi misile ziragoye kuzitangira kubera umuvuduko munini zigenderaho, kandi Ukraine ntifite umubare uhagije wa misile zo mu bwoko bwa Patriot zakozwe na Amerika.
Zelensky amaze igihe asaba ibihugu byo mu Burayi kumuha izo misile za Patriot bifite mu bubiko, avuga ko nta mpamvu yo kuzikomeza zibitse mu gihe abaturage ba Ukraine bakomeje kwicwa.
Yananasabye ko Ukraine yafashwa na OTAN kubaka ubushobozi bwayo bwo gukora uburyo bwo kwirwanaho bwo ku rwego rumwe n’ubwa Patriot.
Nubwo Uburusiya bukomeje kongera ibitero byabwo, na bwo buri kugerwaho n’ingaruka z’ibitero bya Ukraine bikorwa hifashishijwe drones zoherezwa kure.
Nyuma y’imyaka Uburusiya bumaze busenya ibikorwa remezo bya gisivili muri Ukraine, harimo n’ibikorwaremezo by’amashanyarazi mu bihe by’imbeho ikaze, ubu Moscow na yo iri gushinja Kyiv gukora ibikorwa by’iterabwoba kubera ibitero byayo byibasira ibigo bitunganya ibikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *